Uwimbabazi yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, aho mu magambo ye yagize ati ”Namaze gufatwa, cyera kabaye noneho ndi mu rukundo rwa nyarwo.”
Aimé Nshogoza wambitse impeta Uwimbabazi, yashimiye uyu mugore amubwira ko anyuzwe no kuba amufite. Ati”Nishimira kuba ngufite rukundo”.
Mu 2015 nibwo byamenyakanye ko Jay Polly asigaye abana n’umukunzi we wa kabiri Uwimbabazi Sharifa yari amaze gusimbuza Nirere Afsa Fifi bari barabyaranye imfura.
Nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo nubwo nta sezerano bari bakagiranye, muri Kanama 2020 byaje kumenyekana ko Jay Polly na Uwimbabazi bamaze gutandukana.
Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muryango wari waduhaye amakuru, yavuze ko bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana bagasigara bafite inshingano zo kwita ku mwana babyaranye gusa.
Ibibazo muri uyu muryango byatangiye kuvuka nyuma y’uko uyu muhanzi akubise umugore we akamukura amenyo, ibintu yanafungiwe amezi atanu. Ntabwo byari bishya kuko n’igihe bajyaga kubana bivugwa ko hari benshi batari babyishimiye kuri buri ruhande.
Kuva aya makuru yamenyekana, Jay Polly yirinze kugira icyo ayavugaho. Ku murongo wa telefone mu minsi ishize ubwo yabazwaga ibyo gutandukana n’umugore we, yagize ati” Nta kintu na kimwe nabivugaho, byaba byo cyangwa ntibibe byo. Ni ubuzima bw’umuryango wanjye ntavugaho mu itangazamakuru.”
Uyu muraperi yavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo guhera mu 2012 ubwo yibarukaga imfura ye yabyaranye na Nirere Afsa, gusa batandukanye mu 2015 ahita akundana na Uwimbabazi Sharifa bafitanye umwana ufite imyaka itanu.
Jay Polly ni umwe mu baraperi bamenyekaniye mu itsinda rya Tuff Gang, uretse kuririmba asigaye akina na filime.
Mu mpera z’iki cyumweru yakoreye igitaramo i Dubai aho ari no kubarizwa kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!