00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’andi mashusho y’urukozasoni, Yampano yaciye amarenga ko yatandukanye n’umukunzi we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 January 2026 saa 11:22
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi agarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze ari gutera akabariro n’umukunzi we, Yampano yongeye kuba igitaramo kubera andi mashusho ari kumwe n’indi nkumi mu cyumba bambaye ubusa.

Aya mashusho bivugwa ko yafatiwe mu cyumba cya hoteli, agaragaza Yampano ari kuvugana n’umuntu utazwi kuri ‘Video call’ hanyuma akaza guhindukiza camera akamwereka umukobwa bari kumwe mu cyumba cya hoteli yambaye ubusa buri buri.

IGIHE yifuje kumenya icyo Yampano avuga kuri aya mashusho, ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Icyakora abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yanditse amagambo agaragaza ko atishimiye ibihe arimo ndetse yicuza kugira inshuti zamuhemukiye zirimo n’umukunzi we.

Ati “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye na byinshi bihahamura umutima wanjye ibabazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi, warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazegejeyo kugeza no kurushako rwajye (umukunzi we) ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”

Yampano yashimiye Imana yamubaye hafi muri ibi bihe byari bimugoye, icyakora yizeza abakunzi be ko umwaka wa 2026 agiye kuwinjiramo ari mushya.

Ati “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi njyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami yobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”

Aya mashusho ya Yampano yongeye kujya hanze mu gihe abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bari kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko baketsweho uruhare mu gusakaza ayagiye hanze Yampano ari gutera akabariro n’umugore we.

Inyandiko ya Yampano hari aho imugaragaza nk'uwishimira ko Imana yigijeyo abantu bose b'indyarya kugeza no ku mugore we (uwo yise urushako) ibica amarenga ko bashobora kuba baratandukanye
Hagiye hanze amashusho ya Yampano ari kumwe n'inkumi yambaye ubusa buri buri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages