Iyi filime igaragaramo abakinnyi basanzwe bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda nka Clémentine Uwimana Nyirinkindi wamamaye muri Papa Sava nka Marigarita. Muri Ben'Imana, akina yitwa Veneranda.
Harimo kandi Isabelle Kabano, Nishimwe Kesia Kelly, Uwabeza Léocadie wamamaye nka Nyiragitariro, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Siperansiya muri Seburikoko na Tuyisenge Aimé Valens.
Ben’Imana izerekanwa muri ‘Festival de Cannes’, Iserukiramuco rikomeye ribera mu mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa rigiye kuba ku nshuro ya 79.
Iyi filime yayobowe na Marie-Clémentine Dusabejambo, yatoranyijwe mu cyiciro cya Festival de Cannes kizwi nka ‘Un Certain Regard’.
Iki cyiciro kibarizwamo filime zifite uburyo budasanzwe bwo kubara inkuru, by’umwihariko kigashyira imbere abari muri sinema bashya.
Ni filime ya mbere yayobowe n’Umunyarwanda yatoranyijwe muri iri serukiramuco, nyuma ya Munyarugabo yasohotse mu 2007 ariko yayobowe n’Umunyamerika Lee Isaac Chung.
Ben’Imana yubakiye ku nkuru y’umugore wiswe Veneranda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aza kongera kwiyubaka amererwa neza.
Icyakora aza gushegeshwa n’umukobwa we utwara inda atateganyije bikamwibutsa ahahise he.
Mbere yo kuyobora Ben’Imana, Dusabejambo azwi muri filime nka A Place for Myself, Icyasha, Behind the World na Lyiza.
Ben’Imana yatunganyijwe n’Umunya-Côte d’Ivoire, Samantha Biffot afatanyije n'Umunyarwandakazi Uwayezu Marie Epiphanie n'Umunya-Misiri Mostafa El Kashef.
Iserukiramuco ‘Festival de Cannes’ ry’uyu mwaka ryatangiye tariki ya 12 Gicurasi. Biteganyijwe ko rizarangira ku ya 23 Gicurasi 2026.




Ibitekerezo 0