Yabigarutseho ubwo yari avuye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Yavuze ko amateka y’u Rwanda aremereye ku buryo urubyiruko rukwiye guhozaho mu kuyiga.

Ati “Urubyiruko mbona hari igihe bigera ukabona rwitwara nk’urudafite amakuru menshi nyamara ntawababujije kuyiga kuko aho kuyigira harahari. Basura Urwibutso rwa Jenoside, hari ibitabo byinshi basoma yewe hari n’ababaganiriza bayabayemo, rero ntawe ukwiye kwitwaza ko atayazi.”

Ku rundi ruhande, Alyn Sano agaragaza ko amateka y’u Rwanda akomeye ku buryo nta muntu wavuga ko ayazi neza bityo asaba ko buri wese yakwiha inshingano zo guhora ayiga.

Ati “Biba ari ibintu bigayitse iyo usanga urubyiruko rutewe ishema na filime rwarebye, imipira barebye cyangwa imiziki baceje ariko byagera ku mateka y’Igihugu bakavuga ko batayazi. Ntabwo bakabaye bitwaza ko ntayo bazi kuko uburyo bwo kuyiga burahari.”

Alyn Sano asanga kwiga amateka k’urubyiruko byarufasha guhangana n’abashaka kuyagoreka cyangwa kuyapfobya.

Agaragaza ko mu gihe urubyiruko rwakwigira ba nyirantibindeba byazagira ingaruka ku hazaza h’u Rwanda kuko abifuza gupfobya amateka yarwo bagera ku ntsinzi yabo cyane ko bahora bahimba ibinyoma.

Ubwo Alyn Sano na Malaika Uwamahoro barebaga filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo Alyn Sano na Malaika Uwamahoro barebaga filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Alyn Sano yavuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi atanze ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Alyn Sano yavuye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi atanze ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi
Alyn Sano yari yajyanye na Malaika Uwamahoro
Alyn Sano yari yajyanye na Malaika Uwamahoro
Alyn Sano n'abamuherekeje bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Alyn Sano n'abamuherekeje bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Alyn Sano n'abamuherekeje bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Alyn Sano n'abamuherekeje bunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Alyn Sano asanga ari inshingano z'urubyiruko kwiga amateka y'u Rwanda
Alyn Sano asanga ari inshingano z'urubyiruko kwiga amateka y'u Rwanda