Yabigarutseho mu ijambo yatanze ubwo hatangwaga ibihembo bya Isango na Muzika Awards [IMA 2025], muri Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025.

Uyu muhanzi yahawe igihembo nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki Nyarwanda no gukora umuziki wafashije benshi mu bihe bikomeye no ku rugamba rwo kubohora Igihugu cya “Lifetime Achievement”. Ni n’igihembo cyahawe abandi barimo Nyiranyamibwa Suzanne na Zizou Alpacino.

Massamba yabanje gushimira Mugabo Justin watangije Isango Star. Ati “Ndagira ngo mbashimire cyane Isango Star ariko cyane cyane ngira ngo mbasabe mumpere amashyi Mugabo Justin. Turaziranye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru mwiza n’umuhanzi mwiza. Ibyo ndabishima. Ndanashimira umugore we.”

Massamba yakomeje avuga ko mu myaka myinshi amaze akora umuziki bitangaje kuba ari ubwa mbere ahawe igihembo ku butaka bw’u Rwanda, nyamara yaragiye abihabwa mu mahanga.

Yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi gutekereza ku guha abahanzi ibihembo kuko ibashinzwe kandi babikoze bikaba hari indi sura byatanga nziza.

Ati “Ni ubwa mbere mbonye igihembo mu Rwanda, si uko ntakoze ibintu byinshi birahari bimwe nabonye babivuga. Kuba hari Minisiteri ishinzwe yakabaye iya mbere mu gutanga ibihembo. Ariko ibintu bitangirira mu baturage ariko dutanze ubutumwa. Mu minsi iri imbere mwebwe mushinzwe Minisiteri y’abahanzi munyeganyege.”

“Nishimiye iki gihembo[cya Isango na Muzika Awards] kuko ejo nabonye ibindi byo muri Tanzania hari n’ibindi byo muri Nigeria.Ntabwo byari bikwiriye ko abanyamahanga ari bo babitanga bakamenya agaciro k’umuhanzi wanyu.”

Uretse ibi ariko, uyu muhanzi yavuze ko mu bahanzi habayeho inyota nyinshi bagasinda abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco, abasaba kubigabanya.

Ati “Habayeho inyota nyinshi mu bahanzi n’itabi ryinshi, ndabasaba ko tugabanya ibyishimo ngo turenze. Uyu munsi namenye abafunze hari n’abo bagiye gukuramo ibyo bintu…nyabuneka ndasaba indangagaciro ziranga umuhanzi tubikore neza ariko na none tugabanye gusinda umunezero.”

Massamba yasabye  Minisiteri y’Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi kuzirikana abahanzi
Massamba yasabye Minisiteri y’Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi kuzirikana abahanzi
Massamba yasabye abahanzi kwibuka ko bakwiriye kuba intangarugero
Massamba yasabye abahanzi kwibuka ko bakwiriye kuba intangarugero
Massamba yanenze abahanzi bugarijwe n'ubusinzi abasaba kubugabanya
Massamba yanenze abahanzi bugarijwe n'ubusinzi abasaba kubugabanya
Massamba yahawe igihembo cya 'Lifetime Achievement' kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuziki
Massamba yahawe igihembo cya 'Lifetime Achievement' kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuziki