Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yari abajijwe uko byagenze ngo avuge ayo magambo atavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Nari ndi kuvuganira aba-CTU uwo munsi nari nanatoye kuva nabaho. Nibwo bwa mbere nari ntoye nishimye. Nibuka ukuntu mu bihe byo kwamamaza twari turi guhanganira n’abantu kwicara, kandi twaratojwe ko iyo haje umuntu mukuru uba ugomba kumuhagurukira.”
Arakomeza ati “Noneho muri ibyo bihe twari turimo numvaga umusore agomba guhagurukira umukobwa nkumva ko umusore akwiriye kumuhagurukira kubera ko igitsinagore ari abanyantege nke. Naratekerezaga nti ntabwo baba babona ko bariya bantu bababera urugero, kuko kuva mu gitondo babaga bahagaze ku zuba kugeza batashye.”
Yakomeje avuga ko akenshi ahantu hose abantu bamubona bakoranye ikiganiro mu itangazamakuru aba ari inshuti ye cyangwa se aho hantu yahubashye kuko ahasabwa. Avuga ko kuri ‘camera’ ari filime akinamo ariko imbere y’itangazamakuru aba agomba kubasobanurira ibintu byose nk’uko yabikoze nta mutima mubi afite.
Ati “Icya mbere ntabwo ari nzi ‘Amagweja’ icyo aricyo, ushobora gusanga ari nk’ahantu nagakuye, nsanga igihugu cyatatse. Byarambangamiye. Ku munsi wa kabiri byaraye bibaye mbona abantu banyoherereza ibintu ndumirwa. Nagiye mu kabari ndi umu-host hari abaje bavuga ngo narabatutse abandi bakanyihanganisha. Ni nayo mpamvu nasabye imbabazi.”
Aisha umwaka ushize mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi, akumvikana agira ati “Ngo abagabo ba ndi imbere, ngo abagabo mu muhanda[...] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’
Nyuma y’aya magambo y’uyu mukobwa benshi batangiye kumwibasira bavuga ko atakwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!