Noopja yagaragaje ko nta mpamvu yatuma agirana amakimbirane na Muyoboke, kuko badakora akazi kamwe mu muziki, ariko ashimangira ko ibyo bidasobanuye ko bagomba kuba inshuti.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Chita Magic, cyasohotse mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Ni ikiganiro cyakurikiye amakuru amaze igihe avuga ko umubano w’aba bagabo bombi utifashe neza, by’umwihariko kuva mu 2024, ubwo bagiraga uruhare mu gutegura igitaramo cya The Ben cyiswe The New Year Groove.
Noopja yagize ati “Muyoboke napfa iki na we? Ntabwo nkora akazi kamwe na we. Njyewe ndi umushoramari. We avuga ko ari umujyanama w’abahanzi. Ahubwo ntekereza ko twuzuzanya. Ntabwo ari itegeko ariko kuba inshuti n’umuntu.”
Aya magambo aje nyuma y’ubutumwa butandukanye Noopja amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagasanga bushobora kuba bugamije kunenga Muyoboke.
Noopja yabajijwe niba umwuka mubi uvugwa hagati ye na Muyoboke waba ufitanye isano n’urugendo rwa The Ben muri Uganda, aho bombi bavuzwe mu bamufashije mu bijyanye n’igitaramo.
By’umwihariko, yabajijwe niba kuba yaraherekeje The Ben muri Uganda, ariko akagenda nyuma y’abandi, hari aho bihuriye n’ibyo bibazo.
Noopja yahakanye ko urwo rugendo rwaba rwarateje amakimbirane, avuga ko yajyanywe muri Uganda no kuba aha agaciro ubucuti afitanye na The Ben.
Ati “I Bugande se ni mu ijuru? Ntabwo ari ibyo. N’iyo ntajyayo, nta kintu byari kuba bintwaye kubera ko njyewe ndi umwe mu bantu bagira umwanya muto bitewe n’ibintu mba ndi gukora. N’iyo nguhaye umwanya wanjye ni uko uba uri inshuti yanjye.”
Mu minsi ishize, Noopja yanyujije ubutumwa kuri Instagram bwakuruye impaka, nyuma y’uko bamwe mu babubonye babuhuje n’umubano we na Muyoboke ndetse na The Ben.
Muri ubwo butumwa yagize ati “Ihene itagira ubwenge yanze gukurikira uyiragira, ikurikira uyibaga.”
Bamwe mu basesenguzi b’imyidagaduro basobanuye aya magambo nk’ashobora kuba yerekeza kuri The Ben, bavuga ko Noopja yaba atishimiye uburyo uyu muhanzi akorana na Muyoboke.
Icyakora, nta gihamya yatanzwe yemeza ko ubwo butumwa bwari bugenewe umwe muri aba bagabo.
Abajijwe niba ubutumwa amaze iminsi anyuza ku mbuga nkoranyambaga ari uburyo bwo gucyurira Muyoboke, Noopja yavuze ko atari ko bimeze.
Yasobanuye ko ari umuntu ukunda gukoresha amagambo arimo ubutumwa bwigisha, bityo ko bidakwiye ko buri jambo avuga rihuzwa n’umuntu runaka.
Ati “Ndi umusizi, ngira amagambo anzamo nk’umuntu w’umuhanzi. Ntabwo ari incyuro, ahubwo aba arimo amasomo. Ni we baketse, [cyangwa] ni we wiketse? Njyewe kugira ngo mbe inshuti yawe ni uko hari ikintu mba mbona ndi kugukuramo.”
Yakomeje asobanura ko kuba abantu baziranye bidasobanuye ko byanze bikunze bagomba kugirana ubucuti bwa hafi, ashimangira ko nta kibazo afitanye n’umuntu uwo ari we wese.
Noopja, usanzwe ari nyiri Country Records, na Alex Muyoboke bombi bari mu bantu bagiye bafasha The Ben mu bikorwa bye bya muzika, ahanini bishingiye ku mubano wabo bwite n’uyu muhanzi, aho kuba amasezerano ahoraho yo kumureberera inyungu.
Mu gihe Noopja yamaze kugira icyo avuga ku makuru y’umubano we na Muyoboke, uyu wa nyuma we nta cyo aratangaza kuri icyo kibazo.







Ibitekerezo 0