Uyu mukobwa usanzwe ari inshuti ya hafi ya Vestine na Dorcas yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, mu gitaramo Papa Cyangwe yizihirijemo imyaka itanu amaze akora umuziki, ubwo yabazwaga iby’amagambo aheruka kuvugwa ko yanditswe na Vestine avuga ko atishimiye urushako, yarangiza agasibwa atamaze akanya.

Undi mu gusubiza yagize ati “Nasanze byasibamye ariko nabibonye ku mbuga nkoranyambaga, nta nama namugira kuko ubu ntabwo ndamenya ngo byagenze gute, nta n’ubwo turavugana. Nitumara kuvugana nkamenya ikijya mbere nibwo nabasha kumugira inama. Navugishije Dorcas ntitwakumvikana neza.”

Yakomeje abazwa niba ibintu byabaye ku nshuti ye, niba aribyo koko bitazatuma nawe atinya gushaka avuga ko nta rugo rushakira mu rundi. Ati “Tuzashaka cyane. Tuzashaka! Kuko nta rugo rwubakira mu rundi kuko niba umwe agize ibibazo ntabwo biba bivuze ko nanjye nzabigira.”

Yabajijwe niba urugo rwa Vestine rwarasenyutse bitaratewe n’uko akiri umwana cyane ko afite imyaka 22 , asubiza ko afite imyaka y’ubukure yo gusezerana mu murenge bityo icyo kitaba impamvu. Ati “Afite imyaka yuzuye mu murenge.”

Ku wa 18 Ugushyingo 2025 Vestine abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ari kwicuza impamvu, yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu rurimi rw’Icyongereza, bwaje gusibwa hashize igihe gito, Vestine yavuze ko abayeho ubuzima atishimiye ndetse amahitamo yagize ari mabi cyane.

Ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

Uyu mugore wumvikana nk’uwicuza cyane, yavuze ko niyongera kugira amahitamo y’umugabo bazabana, azaba ari uwo azi neza.

Ni ubutumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira. Ugenzuye usanga amafoto yose ari kumwe n’umugabo we yamaze kuyasiba kuri Instagram. Icyakora nyuma y’iminota mike bibaye yahise abusiba.

Nyuma M.Irene usanzwe areberera inyungu uyu mugore na murumuna we, yumvikanye mu itangazamakuru aruca akarumira, ariko nanone avuga ko ibibazo bihari atari ibyo kuvugira ku karubanda.

Aisha asanzwe ari inshuti ya Vestine na Dorcas
Aisha asanzwe ari inshuti ya Vestine na Dorcas
Vestine  aheruka guca amarenga yo gushaka nabi
Vestine aheruka guca amarenga yo gushaka nabi
Ubutumwa Vestine yasangije abamukurikira bwaje gusibwa
Ubutumwa Vestine yasangije abamukurikira bwaje gusibwa