Nsengiyumva yashyize hanze indirimbo nshya ikebura abakobwa bishora mu buraya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Kamena 2020 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Nsengiyumva François umaze kwamamara nka Igisupusupu, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Isubireho’ ikebura abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, irimo ubutumwa bukebura abakobwa cyangwa se abahungu bishora mu ngeso mbi cyane cyane iz’ubusambanyi.

Ishushanya umukobwa uba warananiye iwabo akajya ararana n’abasore mu mahoteli, kugeza aho bamufashe ku ngufu bakamukoresha imibonano mpuzabitsina barenze umwe.

Mu gitero cyayo cya mbere, Nsengiyumva araririmba ati “Mukamana ubwo aragiye saa munani na nijoro ntatinya ashaka amafaranga. Kukinyonga ni ijana, kudingisa ni bitanu Mukamana urananiranye ngaho isubireho.”

Nzasangamariya Amandine wo muri The Boss Papa ireberera inyungu Nsengiyumva yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo Nsengiyumva François yayihimbye ashaka gukebura abakobwa cyane cyane abakora umwuga wo kwicuruza.

Ati “Iyi ndirimbo yayihimbye ashaka gukebura abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza; ntabwo ireba bo gusa ahubwo n’abasore irabareba kuko hari abakora ibikorwa bidashamaje. Wabonye ko mu mashusho y’iyi ndirimbo hari aho Mukamana bamufata ku ngufu.”

Iyi ndirimbo ni iya karindwi mu zo uyu muhanzi amaze gushyira hanze. Ije ikurikira iyo yamenyekanyemo cyane yitwa ‘Mariya Jeannne’ yanatumye bamwita Igisupusupu, ‘Rwagitima’ n’izindi.

Bitandukanye n’izindi ndirimbo yagiye akora, Nsengiyumva muri iyi ndirimbo nshya agaragara yambaye imikufi itandukanye yanahinduye umweru imisatsi ye.

Nsengiyumva w’imyaka 41 y’amavuko yize gucuranga umuduri mu 1999 ubwo yari afite imyaka 20 mu gihe cy’amezi atanu. Yize amashuri abanza gusa, ubu afite abana babiri.

Icyihariye atandukaniyeho n’abahanzi bamwe bakomeye mu Rwanda ni uko indirimbo ze zikundwa n’abanyamujyi, zagera mu cyaro ho zigakurirwa na benshi ingofero.

Ubu ‘Umuduri’ wafatwaga nk’igicurangisho gikoreshwa n’abacurangira gusonywa intama ku rwagwa, usigaye wumvwa na benshi kubera uyu mugabo.

a

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yakebuye abakobwa bicuruza
Nsengiyumva yamamaye cyane mu ndirimbo yise 'Mariya Jeanne' yakunzwe bikomeye mu mijyi no mu byaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .