00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyitegeka Gratien yagizwe Brand Ambassader wa Canal+ Rwanda

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 04:45
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime umaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda, Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane nka Papa Sava, Seburikoko, Sekaganda n’andi bitewe n’ubuhanzi butandukanye yagiye akora, yagizwe Brand Ambassador wa Canal+ Rwanda.

Niyitegeka Gratien yasinye amasezerano y’imikoranire na Canal+ Rwanda, aho agiye kwamamaza ibikorwa bya shene nshya Zacu TV inyuzwaho filime ziri mu kinyarwanda.

Niyitegeka yishimiye iyi mikoranire, avuga ko kuba Canal+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby’agaciro, ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.

Uyu mukinnyi wa filime asaba abakunzi be kuzamuba hafi muri izi nshingano nshya agiye gukora.

Yagize ati "Mwakoze kunyakira neza Canal+, bafana banjye, murahari? Mu mfashe tugeze Zacu TV kure cyane!"

Ibi yabitangaje ku wa 1 Ugushyingo 2022 ku cyicaro gikuru cya Canal+ Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya iza yiyongera ku bikorwa Canal+ isanzwe ikorana n’abakinnyi ba sinema nyarwanda, binyuze muri shene nshya ya Zacu TV.

Iyi shene ya sinema iherutse kumurikwa na Canal+, inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri mu Kinyarwanda 100%.

Iyi shene iboneka ku muyoboro wa 99, gusa guhera tariki 8 Ugushyingo izajya iboneka ku murongo wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya Canal+, uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE rigura FRW 5000 gusa.

Mu 2020 Canal+ yafunguye ishami ryayo mu Rwanda, nyuma y’imyaka umunani yari imaze ihakorera binyuze ku mufatanyabikorwa wayo Telé 10, bafata umwanzuro wo gushyiraho Canal+ Rwanda.

Iyi Canal+ Rwanda yagiyeho mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’ubucuruzi, kwagura ibijyanye na sinema no kwegereza Abanyarwanda amashene ya Canal+.

Kuri ubu Canal+ ikorera mu bihugu bigera kuri 20 muri Afurika.

Niyitegeka Gratien benshi bakunze kwitwa ‘Papa Sava’ yishimiye mikoranire mishya yagiranye na Canal+ Rwanda
Niyitegeka Gratien agiye kwamamaza ibikorwa bya shene nshya Zacu TV
Niyitegeka Gratien benshi bita Papa Sava , Seburikoko asinya amasezerano y’imikoranire na Canal+ Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .