– Amwe muri aya mazina yariye umunyenga ku modoka z’i Kigali
– Baratse amazina yabo ahinduka inkekwe mu mitima ya benshi
– Bamwe basenyutse kubera kwirara abandi bazira amaherere
– Ingufu z’abapfumu no kuraguza byapfubanye bamwe
– Ubuhanuzi bwa PFLA na Riderman bwabaye impamo
Hagati y’umwaka wa 2005 n’impera za 2010, menshi muri aya matsinda niyo yari afashe itara ryamurikiraga benshi mu muziki, barakunzwe barakundwakazwa, bakoreye amafaranga atagira ingano, barasomye baracurura ku buryohe bwo kuba ibyamamare, bariye iraha ndetse indirimbo zabo zicurangwa kuri radiyo umunsi ku munsi.
Umunyarwanda yaravuze ngo ‘Nta mvura idahita’, ni byo koko dore ko kugeza ubu, aba bahanzi nta wapfa kumenya irengero ryabo, igikundiro bagize cyahindutse umuyonga n’ubwo hari bake bagisaza imigeri ariko bisa no kumena amazi ku rutaro kuko hari amatsinda mashya akunzwe kandi ari gukorera mu nkubiri yirinda gutsitara udutsinsino.
Abahanzi n’abari bagize amatsinda yo kubyina bari muri iyi nkuru, ubumwe bwabo n’igikundiro bagize bisa n’ibyamaze kuzimangatana burundu. Abari bagize aya matsinda, bamwe bahisemo gukora ku giti cyabo birabahira, abandi baracyarwana no kwivana mu gakingirizo kabahishe amaso y’abakunzi ba muzika mu Rwanda.
1.Just Family
Iri tsinda rifite amateka maremare; ay’uburushyi, ibihe byiza, amarozi no kuraguza. Batangiye ari abahanzi bafite ingufu gusa hagati mu mwaka wa 2011 Kim Kizito avamo basigara ari batatu. Nyuma bashyizemo ingufu barakora cyane, bamurika album, ndetse by’akarusho umwaka wa 2012 bitabira Guma Guma.

Bamaze gusezererwa muri iri rushanwa, Bahati yabavuyemo, basigara ari babiri nyuma rihita rizima burundu kuko umwe muri bo yagiye muri Afurika y’Epfo undi nawe ajya muri Uganda.
Bahati afatwa nk’uwubitse imbehe y’iri tsinda dore ko yavuyemo bigasa n’aho yari ishyiga ry’inyuma mu butatu bwabo. Amaze kwakira agakiza yavuze ko umuziki we na bagenzi be wari ushingiye ku kuraguza no gukoresha amarozi.
2.Kigali Boyz (KGB)
Skizzy, MYP na nyakwigendera Henry ni bo bari bagize itsinda ry’Abasore b’i Kigali (Kigali Boys). Barakunzwe, barakundwakazwa, indirimbo zabo zabyinwe mu tubyiniro, mu tubari, abanyeshuri biyumvagamo impano bazisubiragamo baziririmbira bagenzi babo mu bigo by’amashuri, imyambarire yabo benshi mu rubyiruko barayiganaga, muri 2006 batwawe na Kajugujugu bagiye mu gitaramo cya MTN Tuwukate kuri Stade Amahoro n’ibindi byinshi.

PFLA akigera mu Rwanda ntiyashimishijwe na gato n’igikundiro KGB yari ifite atangira gukora mu nganzo avuga uburyo badakwiye gukora umuziki kubera ubuswa yabashinjaga. Mu buhanuzi bw’uyu muraperi yavugaga uburyo KGB yapfuye mu muziki ndetse igomba kuzima bidatinze ikibagirana. Niba ari ibyifuzo bya PFLA byabaye impamo nta wamenya ariko irengero ry’aba bahanzi ntirizwi nyuma y’uko umwe muri bo yitabye Imana.
3.The Brothers
Iri tsinda naryo ryari rigizwe n’abahanzi batatu: Vicky, Ziggy 55 na Danny. Mu myaka ya 2006 kugeza muri 2009 iri tsinda ryari ryarashinze imizi muri muzika nyarwanda ndetse ni na bo begukanye igihembo cya mbere cy’itsinda ryiza muri Salax Awards mu mwaka wa 2008 ubwo byatangirwaga i Huye.

Nyuma ya 2009 aba bahanzi bagiye bazima gake gake kugeza ubwo mu mwaka wa 2012 Danny Vumbi yatangiye gukora umuziki ku giti cye, Vicky na we atangira kwigaragaza nk’umuhanzi ku giti cye, Ziggy we ntabwo byamuhiriye yakomeje gushyira ingufu cyane mu itangazamakuru.
Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo nyinshi cyane nka Bya bihe, Ikirori, Ni wowe wenyine n’izindi. Kuri ubu ‘The Brothers’ izwi mu mvugo ariko biragoye kubumva mu bikorwa.
4.Family Squad
Mu myaka ya 2006 na 2007, abahanzi bagize iri tsinda bamenyekanye mu ndirimbo ‘Tuve ku mihanda’, ‘Zuena’ n’izindi. Bavuga ko batigaragaza cyane kubera izindi mpamvu harimo izo kwita ku miryango yabo no gutura kure kwa bamwe muri bo ariko bagashimangira ko bakiri mu muziki.

Ni rimwe mu matsinda yo mu Rwanda ryakoze cyane mu gihe cyaryo rinashinga imizi mu karere aho ryanakoranye indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Ray C n’abandi.
5.Abakimaze Group
Bazwi cyane mu ndirimbo ‘Ikigabo cy’igisambo’ ‘Kutiga biragatsindwa’ n’izindi, iri tsinda ryarakunzwe bidasanzwe cyane cyane mu mwaka wa 2009.

Abahanzi bari barigize Dr Jack na Faruk Dinho bamaze gutandukana gukomeza gukora umuziki byabaye ingorabahizi n’ubwo bakomeje kuvuga ko buri wese agiye gukora ku giti cye.
Nyuma yo gusenyuka kw’Abakimaze Group, Faruk Dinho yakomeje guhanyanyaza akora indirimbo, kugeza ubu amaze gukora izisaga 100 mu myaka ibiri ariko nta n’imwe yamenyekanyemo ndetse asa n’utakiri mu muziki.
6.Good Guyz

Iri tsinda ryarakunzwe by’indengakamere kugeza ubwo aho abari barigize bari batuye i Nyamirambo hitiriwe izina ryabo hazwi nko ‘Mukigudu’. Indirimbo ya nyuma ya Good Guyz yamenyekanye ni iyitwa ‘Bye bye’ bakoranye na Tuff Gangz. Umwe muri bo witwa Dj Matt ni we usa n’ugihanyanyaza mu muziki ariko na we nta cyizere atanga.
7.Bad Boyz
Uwavuga ko ari ryo tsinda rya mbere ryabayeho mu muziki w’u Rwanda ryaciye agahigo mu kubyina ntiyaba ahabanyije n’ukuri. Bari ababyinnyi banageragezaga kuririmba; harimo Jack B, Olivis, Tizzo, Gitamisi n’abandi, izina ryabo ry’imbumbe ‘Bad Boyz’ ryariye umunyenga kuri zimwe mu modoka zari zigezweho i Kigali kubera uburyo bari baramamaye.
Bamwe mu bari bagize iri tsinda barimo Jack B, Olivis na Tizzo bakomeje guhanyanyaza mu muziki, naho begenzi babo nta wapfa kumenya uko byagenze.
8.UTP Soldiers
Iri tsinda ryashinzwe n’umuhanzi Neg-G The General. Ryari rigizwe na we ubwe, MIM na Riderman. Umuraperi Riderman yaje kwirukanwamo ajya mu rindi tsinda ry’abanyeshuri yiganaga na bo.

Kurivamo k’umuhanzi Riderman byabaye intandaro yo gucika ingufu kwa Neg-G warishinze nuko atangira atyo inzira yo guhanga indirimbo ziganjemo amagambo ahangana. MIM yaje kurivamo hajyamo Puff-G.
Neg-G yaje gusa nk’uhagarika umuziki kuko yabonaga ntacyo awuvanamo nyamara Riderman batangiranye itsinda arushaho kwamamara no gukomera cyane mu muziki nyarwanda. Neg-G ntako atagize ngo ahishe ko itsinda UTP Soldiers ryazimye ariko nyuma yaje gusanga nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi nuko yemerera itangazamakuru ko UTP Soldiers yagiye burundu nk'amahembe y'imbwa.
9.B-Gun
M-Cool (Laurent Marius Nzabandora), Abba (Abayisenga Pierre) na Unko Cris (Bangura Christian), bamenyanye ubwo babiri muri bo baririmbaga muri Korali zo mu rusengero naho undi umwe ataririmba. Mu mpera z’ umwaka wa 2007 nibwo umwe muri bo yazanye igitekerezo cyo gushinga itsinda, muri 2008 baje kubigeraho itsinda baryita B-Gun.

Itsinda rya B-Gun ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 gusa benshi bakaba bararishinjaga kuzamukira kuri Riderman mu ndirimbo nk’Imbunda z’ukuri ndetse n’iyo bari bise ‘Ibyahishuwe’ zose zibasiraga uyu muraperi na we waje kwerekana icyo abatekerezaho mu ndirimbo ‘Amatopito.
Nubwo bakigerageza gusaza imigeri izina ryabo rigenda rihinduka umugani mu muziki nyarwanda.
10.Testament
Iri tsinda ryaramamaye cyane muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 na 2009 gusa nyuma yaho bahise baceceka. Abari bagize iri tsinda barimo Ally Soudy na Dj Esggy banagerageje kuririmba ku giti cyabo byose bibabera kuvomera mu kiva.

Hari n’andi matsinda yaburiwe irengero arimo nka: SKC, Trinity, G4, Jay Kid, Bright Girls, The Track, Simple Family, Smart Guyz n’abandi.
Umwanzuro…
Hejuru y‘ubushorishori nta kindi kihaba kandi nta muriro utazima uretse uwo ku munsi w’imperuka na wo benshi bazawemera ari uko bawugezemo. Kuzima kw’aba bahanzi byakabaye isomo rikomeye cyane kuri bagenzi babo bari gukora umuziki bityo bagakora baharanira kubaka ku rutare aho kubaka ku musenyi.
Iyo aba aya matsinda yarakomeje kwamamara hari igihe igikundiro cyabo n’umusaruro w’ibyo bakoraga wari kubarenza imbibi z’u Rwanda wenda kugeza ubu tukaba dufite itsinda rikomeye muri Afurika nk’uko Nigeria ifite P Square!
{…uruhare runini ni urwabo! }

Ibitekerezo 0