Kabagema Laila ufite amajwi 5068 y’abamutoye bifashishije ubutumwa bugufi na 3987 y’abamuhaye amajwi babinyujije kuri Igihe.com ni we uyoboye bagenzi be 36 bahatanye muri iki cyiciro.
Uyu mukobwa akurikiwe na Mutesi Doreen ufite amajwi 5041 y’abamutoye hifashishijwe ubutumwa bugufi, na 2020 y’abamutoye binyuze kuri IGIHE.
Bikomeje gutya mu minsi isigaye, aba bakobwa bahita babona itike ntakuka ibafasha gukomeza mu cyiciro gikurikiye cyo kujya mu mwiherero.
Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gashyantare 2021, amatora ya Miss Rwanda yatangiye ku mugaragaro.
Gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.
Gutora binyuze kuri murandasi (online), bikorerwa ku rubuga rwa IGIHE.com.. Amajwi y’abatoye binyuze kuri SMS afite 70% naho online ni 30%.
Amatora azahagarikwa tariki 6 Werurwe 2021, umunsi uzatangarizwaho abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.
Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza kuwa 20 Werurwe. Gusoza irushanwa bizabera muri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Kanda hano ubashe gutora umukobwa ushyigikiye unyuze kuri Igihe



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!