00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni inshuti y’ibyamamare: Ibyo utamenye kuri Tuma Basa, Umunyarwanda ukora muri YouTube, wananyuze muri BET na MTV

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Kamena 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ni gake ushobora guhura n’Umunyarwanda wakoze mu bigo nka Spotify, Revolt TV ya P Diddy, BET cyangwa MTV, ariko Tuma Basa aha hose yarahanyuze kandi buri gihe akabarizwa mu myanya y’ubuyobozi. Kuri ubu abarizwa muri YouTube, aho yatangiye mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music & Culture’.

Izina rye ni Tumaine Basaninyenzi ariko mu ruhando rw’umuziki azwi nka “Tuma Basa”. Ni producer akaba na Dj witabazwa na benshi mu byamamare mbere yo gushyira hanze indirimbo zabo, akabafasha kuzinoza zitarashyirwa hanze.

Kuva mu buto bwe yakuze yiyumvamo umuziki ndetse urukundo yawugiriraga rwamugejeje ku rwego rwo gukora mu bigo bikomeye biwucuruza ku Isi birimo YouTube na Spotify.

Tuma Basa yagize uruhare mu ivuka rya ‘Rap Caviar Playlist’, iha umwihariko abaraperi, ikanafasha abakunzi ba Hip hop kumva umuziki unogeye amatwi; ikurikirwa na miliyoni zirenga 10 ku Isi.

Nka producer w’umuhanga, muri Kanama 2020, Tuma Basa yafashije Umunya-Nigeria Burna Boy kunoza album yise ‘Twice as Tall’ bituma ijya hanze ifite icyanga.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Tuma Basa yagarutse ku byerekeye ubuzima bwe, uko yinjiye mu muziki, imikoranire n’ibigo bikomeye ku Isi n’urukundo ku Rwanda afata nk’igihugu cyibarutse ababyeyi be.

IGIHE: Izina Basaninyenzi rifite ikihe gisobanuro mu buzima bwawe?

Tuma Basa: Amazina yanjye ni Tumaine Basaninyenzi. ‘Tumaine’ bisobanura ‘Icyizere’ mu rurimi rw’Igiswahili. Data yize amashuri yisumbuye muri Tanzania, rero naryiswe rishingiye ku nshuti ye biganye.

Basaninyenzi ni izina ry’umuryango, ryari irya sogokuru wanjye uherutse kwitaba Imana. Ubwo nari mfite imyaka itanu, twimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dusubira muri Zimbabwe mfite imyaka 13, tumarayo imyaka iri hagati y’itandatu n’irindwi.

Twaje gusubira muri Amerika, noneho njya kwiga muri Kaminuza ya Iowa, ndangije njya gukora kuri BET, nkora kuri MTV, Revolt, nakoze kuri Spotify none ubu ndi gukora kuri YouTube.

Muri ibyo bihugu byose wanyuzemo, byarakoroheye kwiga ubishyizeho umutima?

Tuma Basa: Nize ‘Ubukungu’. Nize muri Brigham Young University (BYU) umwaka umwe noneho njya muri kaminuza ya Iowa. Data yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri kaminuza ya Iowa, ubwo rero nabaye muri Iowa nkiri muto, nza no gukomerezayo niga ku ishuri data yizeho.

Ibyo wize ubihuza gute n’urukundo ufitiye umuziki?

Tuma Basa: Gukunda umuziki byaturutse kuri data, yakundaga umuziki. Yakundaga kumva imiziki myinshi iri mu rurimi rw’Ilingara, yumvaga indirimbo za Bob Marley n’abandi bahanzi benshi.

Urugendo rwawe rwo kuwukoramo rwatangiye gute?

Tuma Basa: Natangiye nkora imenyereza-mwuga inshuro eshatu ntishyurwa, kuko narabishakaga cyane [gukora mu muziki], kandi byari bikwiye n’ubwo ntishyurwaga. Mu mamenyerezamwuga abiri nakoze, namenyanye n’abantu baje kumfasha. Nigiyemo ibintu byinshi, ndakura cyane mu mitekerereze, abo twakoranye icyo gihe babaye inshuti zanjye magara, twarafatanyaga cyane kandi n’ubu turakorana.

Ni iki wabwira urundi rubyiruko rukora rutishyurwa?

Tuma Basa: Kuri njye imenyerezamwuga ryari rigamije kuntegura. Rimwe na rimwe uba ukwiye kwigomwa, ntugatekereze gusa ku mafaranga, ukwiye no gutekereza ku migambi y’igihe kirekire, ukareka abantu bakamenya imikorere yawe, bakamenya uburyo wazamutse kuva mu ntangiriro ubwo wabaga ufite ubwoba kugera ubwo uba umuntu ukora ibintu neza. Njye mfata imenyerezamwuga nk’umwanya wo kwiga.

Akenshi dutwarwa n’amafaranga, ariko iyo uri umuhanzi kandi ukaba ukunda inganzo yawe, urakora cyane ibindi bikazaza nyuma.

Watangiye ryari kwinjira mu bigo bikomeye no kubikoramo?

Tuma Basa: Ntabwo ibigo byose nakozemo byari bikomeye ubwo nabikoragamo. Nakoze muri BET mbere y’uko igurishwa muri Viacom Inc. kandi ndumva yaragutse cyane nyuma y’uko igurishijwe. [Nakoze] muri Revolt ya P. Diddy igitangira, ndi umwe mu bakozi bayo ba mbere bayikozemo.

Nageze muri MTV isa nk’imaze gufatisha, Spotify [nayo yari yarafatishije ariko] yarakuze cyane [nyuma y’uko nyivuyemo], noneho YouTube, ugereranyije n’ibyo bigo bindi, iri ku rwego rw’Isi, igera ku bantu benshi kandi yabaye igice cy’ubuzima bwacu. Tuyumviraho indirimbo, tukayigiraho, tukayikoreraho n’ibindi byinshi.

Ni iyihe nzira yakugejeje ku kubona amahirwe yo gukora muri YouTube?

Tuma Basa: Ni Lyor Cohen [wampaye ayo mahirwe]. Lyor Cohen ni indashyikirwa mu muziki wa Hip hop. Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Def Jam Recordings (inzu ikomeye cyane mu bijyanye no gukora umuziki wa Hip hop muri Amerika).

Yabaye Umuyobozi Mukuru wa ‘Warner Music Group’ ndetse yanatangije ‘label’ yageze kuri byinshi yitwa 300 Entertainment, ikoreramo ibyamamare nka Jeffery Lamar Williams [Young Thug], Megan Jovon Ruth Pete [Megan Thee Stallion], Willie Junior Maxwell II [Fetty Wap] n’abandi. Yageze kuri byinshi kandi ndamwubaha cyane, rero ni we wampaye ayo mahirwe.

Inshingano zawe muri YouTube ni izihe?

Tuma Basa: Ibyo nkora muri YouTube ni ‘Music Program’ ariko nkora ibirenze ibyo. Mu by’ukuri sinkikora Music Program gusa, ubu ndi kwibanda ku bintu byose bijyanye n’umuziki, cyane cyane uw’abirabura, yaba umubano w’abakora umuziki, uburyo bwo kuzamura ‘Music Program’… nkora ibintu bitandukanye, ndi hagati yabyo mbigenzura byose.

Kuri wowe gukora muri YouTube bisaba iki? Ni ibiki byo kwitwararika?

Tuma Basa: Muri YouTube twita cyane ku hazaza, tugirana ibiganiro byinshi, twita cyane ku bihe biri imbere, tureba uko twakwisanisha n’ibintu bishya bihora biza buri munsi.

Nk’uku nkanjye nkora mu bijyanye n’umuziki, kandi muri iki gice cyacu buri gihe hahoraho ibintu bishya. Buri gihe hari umuhanzi mushya uba uri kuzamuka, buri gihe haba hari indirimbo nshya, ikoranabuhanga rishya, ibikorwa by’umuziki, mbega buri gihe hahora ibintu bishya, duhora twita kuri ibyo byose tujyana n’igihe, ni ibintu bishimishije.

Ni izihe mbogamizi wagize muri urwo rugendo rwose?

Tuma Basa: Imbogamizi ikomeye nahuye nayo, ni ukwihangana nkategereza. Ibintu bimwe bifata igihe. Nahoze mu bijyanye no gutunganya amashusho igihe kirekire, ku buryo no gukora indirimbo ntabwo ari ibintu byoroshye. Urebye kuva ku kwitegura, gufata amashusho, kuyatunganya, kubihuza byose ndetse no kubinoza neza, ni urugendo rurerure, ariko ugakomeza ntucike intege kugira ngo ikintu kizaze kimeze neza.

Ni ibiki uzi ku muziki wo mu Rwanda?

Tuma Basa: Ndawukurikira [umuziki] ku kigero gito. Ndi muri ‘Group za WhatsApp’, rero imiziki bansangije kuri WhatsApp ndayikurikira. Mfite inshuti nyinshi aho ngaho [mu Rwanda], nka Dj Makeda, Erica Bella n’abandi bantu benshi nkurikira ku mbuga nkoranyambaga nkabona ibyo bashyizeho.

Ni izihe nama wagira abahanzi Nyarwanda ngo bashobora kwambutsa ibihangano byabo imbibi?

Tuma Basa: Icya mbere ni ugukorana kuko iyo ukorana n’abandi, uzamura urwego rwawe. Ni byo harimo guhangana, kuko urashaka kugera ku rwego rw’uwo muri gukorana, ariko bakwiye gushyira hamwe. U Rwanda ni ruto, rero bisaba abahanzi gukora cyane. Iyo umaze kumenya ibyo, ubufatanye bugomba kumera neza, uburyo bwo gutambutsa ubutumwa bukaba buri ku rwego rwiza.

Umuntu abanza kwiteza imbere ku giti cye, ubundi akabona kujya ku rwego mpuzamahanga.

Mu busesenguzi bwawe, ubona bisaba ngo umuziki wa Afurika ugere ku rwego mpuzamahanga?

Tuma Basa: Ni ukwifashisha diaspora… iyo ukomeje gukorana na diaspora, bisobanuye ko byinshi bishoboka, birimo guhuza imbaraga, gusangira ubumenyi, iyo bikomeje, ikibaho ni uko ubwo bumwe [bugera aho bugatanga umusaruro].”

Mu rugendo rwawe rwo guteza imbere umuziki w’abirabura, ufite izihe ntego?}

Tuma Basa: Intego yanjye ni ukuzamura urwego rw’abahanzi b’Abirabura bakiri bato ndetse n’abahanzi bakomoka muri Jamaica. Intego yanjye ni ukuzamura urwego rw’abahanzi bakiri bato kandi bafite amahirwe kurusha abariho uyu munsi. Ibintu bikomeza kugenda bizamuka. Kandi si umuziki gusa, ndavuga kuzamuka k’umuco n’ubukungu, kuko tuzi agaciro k’ubuhanzi dukora kandi dukwiye kubikuramo ikintu gifatika.

Ni izihe nyungu abahanzi bakura mu gushyira ibihangano byabo ku mbuga nkoranyambaga?

Tuma Basa: Harimo inyungu nyinshi, bituma umuhanzi agera ku bantu benshi mu gihe gito, kandi bigatuma umuhanzi amenywa n’abantu bamukunda. Nk’ubu ufashe Meddy na The Ben, bari ku rwego rumwe, [umwe akoresheje imbuga nkoranyambaga undi ntabikore habonekamo itandukaniro].”

Ujya ukumbura u Rwanda nk’igihugu cyibarutse ababyeyi bawe?

Tuma Basa: Cyane! Mbere ya Covid-19 nazaga mu Rwanda rimwe cyangwa kabiri mu mwaka. Nkumbuye umuco w’u Rwanda, nkumbuye abantu bo mu Rwanda, [nkumbuye] kujya ku Gisenyi no gusura Ikiyaga cya Kivu, [nkumbuye] kujya i Musanze, aho ubona abantu bagenda bafite inkoni ndende banambaye ingofero, ni ibintu byiza cyane… Nkomoka muri biriya bice bya Musanze.

Nk’umuntu wakuriye hanze ariko ufite amaraso y’Abanyarwanda ni gute wifuza kurera umwana wawe?

Tuma Basa: Ndumva umwana wanjye azakurana umuco Nyarwanda muri we, ndifuza ko umwana wanjye azakura akunda u Rwanda.

Ni gute wasobanura iterambere ry’u Rwanda?

Tuma Basa: Naje mu Rwanda mu 2006 muri FESPAD. Nitabiriye inama yari yabereye muri Hotel Serena, icyo gihe yitwaga Intercontinental, mpura n’abahanzi bo mu Rwanda. Ndibuka mbabwira ibyo nkora, kandi ni bwo YouTube yari igitangira.

Uzi icyo bansubije? Bamwe barambwiye bati ‘uri kutubwira ibyo bya internet na YouTube, mu Rwanda dufite ikibazo cy’icikagurika ry’amashanyarazi.’ Ariko ibyo bibazo by’amashanyarazi byarashize mu myaka mike, uburyo bwo gukoresha internet bwateye imbere cyane, ubu irahendutse kandi irihuta.

Ubona urubyiruko rw’u Rwanda rwabyaza umusaruro ayo mahirwe rute?

Tuma Basa: Urubyiruko rukwiye kwitegura, cyane cyane abahanzi mu ngeri zitandukanye, bakwiye kwitegura. Uko ibiciro bya internet bihenduka, ni ko Isi iba umudugudu kandi ibyo bigira ingaruka nziza ku bantu bateguye impano zabo biteguye kuzibyaza umusaruro mu bijyanye no kugeza ibihangano byabo ku rwego mpuzamahanga.

Ubona ute isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga?

Tuma Basa: Urebye nka ‘Visit Rwanda’ yakoze akazi gakomeye ku rwego mpuzamahanga, nkunda kiriya gikorwa. Visit Rwanda ni nziza cyane, iyo mbonye Arsenal, numva nayifana cyane n’ubwo ntareba umupira w’amaguru. Iyo mbibonye mbona ari ibintu byiza biteye ishema cyane. N’iyo ngiye muri restaurant nkabonamo ikawa y’u Rwanda, ibyo bituma numva mfite ishema, kuko ndabizi ko atari ibintu byoroshye guhangana ku rwego rw’Isi.

Ifoto yerekana Tumaine Basaninyenzi [Tuma Basa] mu bwana bwe
Tuma Basa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye
Iyi foto yafashwe mu 2006, aho Tuma Basa yari kumwe na sekuru na nyirakuru i Nyamirambo
Tuma Basa ari kumwe na nyirakuru mu bihe by'ubuto bwe
Tuma Basa n'ababyeyi be
Tuma Basa yitabazwa mu biganiro byinshi ku maradiyo agatanga ibitekerezo bitandukanye
Aha Tuma Basa yari akiva muri kaminuza. Aka ni ko kazi ka mbere yabonye ndetse yatangiye akorera muri BET
Wari umunsi w'akanyamuneza ubwo Tuma Basa yasozaga kaminuza
Tuma Basa hamwe n'abahanzi b'Abanyamerika Pharrell Williams [ibumoso] n'umuraperi Slim Thug
Tuma Basa ahoza u Rwanda ku mutima ndetse yifuza kurusura agatemberera ahantu hatandukanye
Kuva mu buto bwe yabaga mu Isi y'ibyamamare. Aha yari ari kumwe n'umuraperi rurangiranwa Ice Cube
Ubuzima bwe bwa buri munsi aba yungurana ibitekerezo n'ibyamamare
Aha Tuma Basa yari kumwe n'abarimo umuraperi Tory Lanez [uri ibumoso bwe]
Tuma Basa na Gucci Mane uri mu baraperi bakomeye
Tuma Basa aha yari kumwe na Nipsey Hussle witabye Imana mu 2019
Afite intumbero gufasha igisekuru cy'ejo hazaza gukora umuziki ugezweho
Tuma Basa ashishikajwe no gufasha abanyamuziki bakomoka muri Afurika. Aha yari ari kumwe na Davido
Tuma Basa avuga ko kugira ngo umuziki wa Afurika utere imbere bizasaba ko abahanzi bafashanya kandi hifashishijwe Abanyafurika baba muri diaspora
N inshuti y'abarimo umuhanzikazi Somi [ubanza iburyo] na we ufite inkomoko mu Rwanda
Tuma Basa aha yari kumwe n'abarimo Perezida wa Amerika, Joe Biden
Tuma Basa na Producer Pete Rock uzwi muri Amerika
Tuma Basa na Producer Quincy Jones ufite izina muri Amerika
Tuma Basa ku ifoto ya mbere ari kumwe na Dj Khaled naho iburyo ari kumwe na P Diddy
Tuma na Busta Rhymes mu 1999
Tuma Basa ni inshuti n'ibyamamare mu muziki wa Amerika. Ari kumwe na Rick Ross na DJ Semtex
Tuma Basa afite izina rikomeye mu muziki ku Isi yose
Tuma Basa ari kumwe na Bu Thiam [ibumoso] wabaye Manager wa Kanye West na Visi Perezida muri Def Jam ndetse n'umuhanzi Akon
Tuma Basa ari kumwe n'umuhanzi w'umunyabugeni Fab 5 Freddy
Ubwo yitabiraga inama y'iminsi itatu yateguwe na Televiziyo ya P Diddy yari yambaye umwambaro umenyekanisha Kigali
Yaruhanye uwa kavuna n'abarimo umuraperi Fat Joe
Tuma Basa aha yari kumwe na Tiwa Savage na Sean Love Combs [P. Diddy] uri mu bafite izina rihambaye muri Amerika
Mu 1999 ni bwo Tuma Basa yatangiye gukora muri BET
Ubwo yinjiraga muri Spotify yakozemo igihe kinini, avamo ajya muri YouTube
Tuma Basa ni umwuzukuru wa Pasiteri Basaninyenzi Musango uheruka kwitaba Imana
Tuma Basa na Abaynesh Jembere barushinze mu 2019 mu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali
Tuma Basa ubwo yasabaga Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia, bari bambaye mu buryo bwerekana umuco wa Kinyarwanda
Tuma Basa afite umwana umwe yabyaranye na Abaynesh Jembere ukomoka muri Ethiopia
Afitanye ubumwe n'ibyamamare bitandukanye. Aha ubwo yibarukaga Dj Khaled ari mu bamwifurije ishya n'ihirwe
Tuma Basa auga ko umwana we azamutoza byinshi bijyanye n'u Rwanda akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .