Ni igikorwa uyu muhanzikazi avuga ko yatekereje bitewe n’uko yari amaze kubona ko abagore ari bake mu muziki w’u Rwanda, ndetse buri wese akora nka nyamwigendaho.

Ikindi Teta Diana yavuze ko cyatumye akora iri huriro, ni uko azi neza ko abagore bakora umuziki mu Rwanda bahura n’inzitizi zinyuranye ariko kuba buri wese yireba ku giti cye bigatuma igisubizo kigorana.

Ni igikorwa Teta avuga ko yafatanyije na MIX Musik, ikigo gikomeye muri Suède mu bijyanye no kugurisha umuziki, kikazafasha mu guhuza abahanzikazi bo mu Rwanda no muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi.

Teta Diana usanzwe aba muri Suède, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba igitekerezo yari amaranye imyaka yarabashije kugishyira mu bikorwa.

Ati “Guhuza abagore bakora umuziki mu Rwanda ni igitekerezo nari maranye igihe, rero mu minsi ishize twakoze inama y’iminsi itatu birangira dushinze RAW Music (Rwanda Association of Women in Music).”

Teta yavuze ko iri huriro rigamije gushyiraho urubuga abagore bakora umuziki bazajya bahuriramo bakaganira ibijyanye n’ingorane bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi, bakajya inama ndetse bakarushaho kuba umwe.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yishimiye uko ibiganiro by’iminsi itatu byagenze, by’umwihariko urukundo no gushyigikirwa bagaragarijwe n’abantu batandukanye.

Ati “Ni igikorwa byagaragaye ko cyari gishyigikiwe. Ndashimira abahanzi bitabiriye, twagiranye ibihe byiza! Wabaye umwanya wo kuganira ku byo tunyuramo mu buzima bwa buri munsi kandi ndatekereza ko bizatanga umusaruro.”

Uretse abahanzi bitabiriye ibi biganiro, yanashimiye ababaganirije barimo Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, n’Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée.

Teta Diana yanashimiye abahanzi bo muri Suède babaganirije kimwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Malmö asanzwe atuyemo wabahaye ikiganiro.

Yavuze ko ibiganiro bagiranye byari iby’agaciro ndetse ubu igisigaye ari ugutekereza icyakurikiraho.

Ati “Ubu turi kureba icyakurikiraho, icyo twakora cyarushaho kudufasha, turacyahana ibitekerezo.”

Teta Diana ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, akorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi. Byitezwe ko kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 ataramira i Kigali mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Teta ni we wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abagore bakora umuziki mu Rwanda
Teta ni we wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abagore bakora umuziki mu Rwanda
Aba bahanzikazi bakoranye inama y'iminsi itatu
Aba bahanzikazi bakoranye inama y'iminsi itatu
Ni inama yari igamije gusabana no kujya inama y'uko bakwihuriza hamwe
Ni inama yari igamije gusabana no kujya inama y'uko bakwihuriza hamwe
Abarimo Cecile Kayirebwa n'abandi bahanzikazi batuye hanze y'u Rwanda biyunze ku iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga
Abarimo Cecile Kayirebwa n'abandi bahanzikazi batuye hanze y'u Rwanda biyunze ku iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga
Byibuza abakobwa 30 nibo batangiranye n'iri huriro
Byibuza abakobwa 30 nibo batangiranye n'iri huriro
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi yagiye kubatera ingabo mu bitugu
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi yagiye kubatera ingabo mu bitugu
Teta Diana n'Umuyobozi wa RDB Clare  Akamanzi bafatanye ifoto
Teta Diana n'Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi bafatanye ifoto
Teta Diana na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi
Teta Diana na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi