Buri wese uzi neza urugendo rw’imyaka ine uyu mukobwa amaze mu muziki, ntabwo yakwirengagiza uruhare rw’aba bahanzi ndetse n’umugabo witwa Dr. Kintu Mohammed watangiranye na Uhujimfura Claude icyitwa KIKAC Music.
Ubwo Bwiza yatangiraga umuziki yinjira muri KIKAC Music yayoborwaga na Dr. Kintu na Uhujimfura Claude yasanzemo abahanzi barimo Danny Vumbi na Mico The Best.
By'umwihariko uyu mukobwa yinjiye muri KIKAC Music atsinze irushanwa rya 'The Next Diva' aho Mico The Best na Danny Vumbi bari mu bagize uruhare mu kumutoranya kugira ngo abe ariwe ubasanga muri iyi sosiyete.
Icyakora mu bihe bitandukanye aba bahanzi baje gutandukana na KIKAC Music mu gihe Uhujimfura Claude nawe yaje gusigarana iyi sosiyete nyuma yo gutandukana na Dr. Kintu bituma anakomeza gukorana na Bwiza.
Nubwo bari bamaze gusezera muri KIKAC Music, Mico The Best na Danny Vumbi bakomeje gukorana na Bwiza mu mishinga itandukanye yiganjemo iy’indirimbo zirimo n’izo bagiye bakorana.
Kutagaragara mu birori bya Bwiza kw’aba bagabo bari mu bagize uruhare rukomeye mu kumufasha gutangira umuziki, bishobora gutuma buri wese yibaza ikibyihishe inyuma.
Mu gushaka kumenya amakuru yabyo, IGIHE yagerageje kuvugana na Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music ibarizwamo Bwiza, icyakora we ahamya ko aba bose yabatumiye nubwo bahisemo kutitabira.
Ati “Bose narabatumiye, icyakora Mico The Best we yambwiye ko yagize ikibazo cy’umuryango cyatumye atitabira ku munota wa nyuma, ariko abandi bo rwose sinzi impamvu zabo.”
Icyakora nubwo ahamya ko yabatumiye, mu igenzura twikoreye, twasanze uwahawe ubutumire ntabashe kwitabira ari Danny Vumbi wenyine.
Abandi barimo Dr. Kintu na Mico The Best bo babwiye IGIHE ko mu by’ukuri Uhujimfura Claude yabamenyesheje ko hari ibyo birori ariko birangira atabahaye ubutumire ibyatumye batitabira.
Mico The Best we yagize ati “Njye nari bujyane n’umugore wanjye, ariko byageze ku munsi w’ibirori nta muntu urampa ubutumire, none se wifuzaga ko njya aho byabereye ndi kumwe nawe ngatangira guhamagara ngo baze banyinjize?”
Uyu muhanzi we ntatinya guhamya ko yababajwe bikomeye no kuba atarigeze ahabwa agaciro muri ibi birori nyamara mu gihe bakoraga filime mbarankuru ku rugendo rwa Bwiza baramwiyambaje akanitabira.
Dr. Kintu nawe ngo yamenyeshejwe ibirori icyakora ategereza ibyo gutumirwa araheba.
Ati “Uhujimfura yambwiye ko bafite ibirori ndetse ambwira n’umunsi, nategereje ko antumira ndaheba kandi iyo narebaga ku bandi batumiwe nabonaga ko kwinjira bisaba kuba ufite ubutumire, ngiyo impamvu yatumye ntitabira.”
Birashoboka ko hari n'abandi bahanzi benshi bagiye bakorana na Bwiza cyangwa abandi bantu bamubaye hafi mu rugendo rwe batagaragaye muri ibi birori, ariko twibanze kuri Mico The Best na Danny Vumbi bari mu bagize uruhare mu kumwinjiza muri KIKAC Music ndetse na Dr. Kintu wari mu buyobozi bwayo.







Ibitekerezo 0