Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Ukwakira 2026. Nel Ngabo winjiye saa mbiri n’iminota mike, yakomojweho cyane n’abanyarwenya mu rwenya rwabo.

Nyuma y’abanyarwenya barimo Lucky Baby, Koporo, Finnix, Pirate na Umushumba, Nel Ngabo yaganirije abitabiriye iki gitaramo, abataramira mu ndirimbo zirimo ‘Byakoroha’ na ‘Nywe PK24’ yakoreye Perezida Kagame watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2024.

Uyu muhanzi watangiye ari umuraperi, akaba yarakuze ashaka kuzaba umusirikare, yananyujijemo aririmbaho gato ku ndirimbo yitwa ‘Ndanyuzwe’ ya Aline Gahongayire bituma abafana barushaho kwishima.

Abajijwe inama yagira urubyiruko rwari rwitabiriye, ikaba yarufasha gutera imbere mu buzima, Nel Ngabo yagize ati “Ni ugukunda akazi, kubaha abantu no gusenga.”

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi ryitwa Ingenzi Kids, risanzwe rikorera i Rulindo, ryatunguranye ribyinira abacyitabiriye ndetse ryishimirwa na benshi.

Ni na ko byagenze ku itsinda ry’abahanzi rizwi nka ‘The Bright Five Singers’. Ryataramye mu bihangano bitandukanye ariko rinararikira abantu kuzitabira igitaramo cyaryo giteganyijwe ku wa 8 Ugushyingo 2026.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare byinshi, cyayobowe n’abanyarwenya Muhinde na Fally Merci ari na we washinze Gen-Z Comedy.

Umunyamideli Kabano Franco, wambaye ishati itukura, ni umwe mu babanje kwifotoza mbere y'uko igitaramo gitangira
Melissa wambaye ikanzu ni umwe mu bakunze kwitabira ibitaramo by'urwenya
Mutabazi Kabarira Maurice n'umugore we baherutse gushakana bitabiriye iki gitaramo
Muhinde ku rubyiniro
Umushumba atera urwenya abafana
Abanyarwenya banyuzagamo bakifotoreza kuri Nel Ngabo
Akanyamuneza kari kose no Divine Uwa usanzwe ari umubyinnyi wabigize umwuga
Mutabazi n'umugore we bahagurutse kugira ngo abitabiriye igitaramo bababone neza
Khamis Sango na we yari mu baherekeje Nel Ngabo
Mbere yo kujya ku rubyiniro, Nel Ngabo yabanje guterwa urwenya aho yari yicaranye na Darest ubanza ibumoso na Producer Mamba uheruka iburyo
Lucky Baby yahise ajya kwicara mu bafana amaze gutera urwenya rwe, yishimira bagenzi be
Mucunyi na Joriji bazwi ku mbuga nkoranyambaga bari bahasesekaye bishimira urwenya rwa bagenzi babo
Buryohe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi Nel Ngabo yaganirije abitabiriye Gen-Z Comedy Show
Nel Ngabo ku rubyiniro aririmbana n'abafana