00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neg G yashyize hanze indirimbo yibasiyemo abarimo Knowless, Safi na Bruce Melodie

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2020 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Ngenzi Serge wamamaye mu muziki nka Neg G The General yashyize hanze indirimbo yise ‘Ni nde wari uzi ibi bintu?’ avuga mo ibintu bitandukanye, akibasira abahanzi bamwe.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Ni nde wari uzi ko Nsengiyumva ku myaka ye azarya hit [amenyekana]? Wa musore wo mu kajyasi azahinduka Amag The Black, Producer wa Black Gang azahinduka Boss dukunda uyu Melodie. General wa UTP nta wari uzi ko igihe kizagera akaba inzimyi.”

Arongera ati “Umukobwa wize Apace (Butera Knowless) wari uzi ko azamenyekana ahore kuri playlist [acurangwa], nta jwi afite ingoma ze ziturya mu matwi. Ni nde wumvaga ko Safi itsinda azariyoba [azarivamo] akajya mu rukundo ahakurikiye ikofi?”

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi avugamo ukuntu abakobwa bitwa ba Slay Queen barishisha igitsina bakabona akayabo. Avuga ukuntu Dream Boyz yatandukanye kandi kera yarakundanaga.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko yaririmbye iyi ndirimbo agendeye ku makuru yari amaze iminsi abona ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru ahitamo kubihuza akoramo indirimbo.

Neg G yari aherutse gukora indirimbo yise ‘Ibya Kera’ na ‘Bapinge’. Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Eliel Sando uri mu bamaze igihe bakora aka kazi. Naho amajwi akorwa na Eno beatz.

Neg G the General muri uyu mwaka yasezerewe mu rubyiruko rwagororerwaga i Iwawa, asubira mu buzima busanzwe ahishura ko hari impinduka nyinshi zamubayeho mu gihe yari amaze agororwa.

Neg G The General yamenyekanye mu myaka ya 2004 ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldiers ari naho Riderman yatangiriye umuziki mbere y’uko bashwana ahagana mu 2005 ishyira 2006.

Uyu muraperi avuga ko imishinga ya vuba afite ari ugushyira imbaraga mu muziki aho nibura ari gukora kuri Album eshatu icya rimwe.

Neg G The General ahamya ko ubu yagarukanye impinduka yaba mu myitwarire ndetse no mu muziki
Neg G yari amaze iminsi agororerwa i Iwawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .