Ibi Neg G The General yabigarutseho abinyujije kuri shene ye ya YouTube.
Uyu muraperi yavuze ko mu gihe yizihiza imyaka 20 ishize UTP Soldiers ishinzwe, yahisemo gushyingura amatiku hagati ye na Riderman.
Ati “Mu gihe UTP Soldiers yizihiza imyaka 20, amatiku yanjye na Riderman arizihiza imyaka 18 atangiye ariko twahisemo kuyashyingura burundu. Twasezeranye ko ntawe uzongera kuvuga undi nabi.”
Itsinda rya UTP Soldiers ryizihiza imyaka 20 ishize rishinzwe Riderman ntabwo yaritinzemo, kuko yahise atangira gukora umuziki ku giti cye, ibyazamuye amakimbirane hagati ye na Neg G The General.
Ni amakimbirane yaranzwe no guterana amagambo bikomeye yaba mu bihangano ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, ibyo Riderman yakunze kugaragaza ko atifuza ndetse bimubangamiye cyane.
Uko Riderman yagaragazaga ko atishimiye amakimbirane ye na Neg G The General, niko uyu muraperi we yagaragazaga ko ibyo ari uburyarya kuko nawe anyuzamo akamugabaho ibitero nubwo abikora bucece.
Nubwo ariko bafashe icyemezo cyo gushyira iherezo ku myaka 18 yo gushyamirana, Neg G The General yagaragaje ko yababajwe n’uko atabonye bagenzi be ngo bizihizanye imyaka 20 ishize batangiriye umuziki muri UTP Soldiers.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!