Mu kiganiro kigufi Koffi yagiranye na BBC ubwo yari muri Kenya, yatangaje ko ubwo yari mu Rwanda yahahuriye n’abantu benshi, arabataramira, baramwishimira cyane.

Ati “Nahuye n’abafana banjye, mu Rwanda hari abantu bakunda umuziki wa Koffi Olomide kandi bafite uburenganzira, nanjye ndabakunda cyane kandi ndabazirikana.”

Yakomeje ati “Abo bantu si abanyapolitiki, ni abakunzi b’umuziki. Nahuriyeyo n’abantu bishimiye kumbona kandi nanjye nishimiye kuba nararirimbiye muri icyo gihugu. Ni za ndirimbo no mu bindi bice by’Isi.”

Yabajijwe niba ateganya gukorera ibindi bitaramo mu Rwanda, asubiza ko natumirwa mu gihe umubano w’ibihugu byombi uzaba wongeye kuba mwiza, azajya i Kigali gutaramira abakunzi be.

Ati “Nihagira umuntu untumira kandi igihe nikigera ibintu biboneye, bishobora kuzashoboka ariko ubu biragoye kubera ko muri politiki bitameze neza ku buryo byakoroha. Ariko nizeye ko uko igihe kizagenda gihita, ibintu bizahinduka, hakabaho ituze.”

Igitaramo cya Koffi Olomide giheruka mu Rwanda cyabereye muri BK Arena tariki ya 4 Ukuboza 2021. Nyuma y’icyo gihe, umubano w’ibihugu byombi warazambye bitewe n’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Igitaramo giheruka Koffi Olomide yakoreye mu Rwanda cyabaye mu Ukuboza 2021