Ibi byemejwe n’ikinyamakuru The Guardian, aho cyavuze ko uru ruhare rwa Gatwa ruzagaragaza ubufatanye budasanzwe hagati ya BBC yahanze “Doctor Who” na “Eurovision”, aho muri iri rushanwa ry’umuziki hazatambuka igice cyihariye cya “Doctor Who” cyiswe “Interstellar Song Contest”. Uyu mwaka iri rushanwa rizaba tariki 13-17 Gicurasi 2025.
Iki gice kizaca kuri BBC One mbere gato y’umunsi wa nyuma Eurovision Song Contest, ku wa 17 Gicurasi 2025.
Iki gice cyateguwe n’umwanditsi Juno Dawson, kikaba cyitezweho guhuza abakunzi ba Doctor Who n’abakunda Eurovision mu buryo budasanzwe.
Gatwa, wamenyekanye cyane kubera kugaragara nka Eric Effiong muri "Sex Education" ya Netflix, yabaye umuntu wa mbere w’umwirabura ugaragaye muri "Doctor Who" kuva mu 2023.
Kugaragara kwe muri Eurovision biziyongera ku bikorwa bye bikomeje kumumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Mu irushanwa rya Eurovision 2025, u Bwongereza buzahagararirwa n’itsinda ry’abakobwa rya Remember Monday, rizaririmba indirimbo yitwa ‘What the Hell Just Happened?’. Iri tsinda rizaba ari irya mbere ry’abakobwa rihagarariye u Bwongereza muri Eurovision kuva mu 1999.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!