Ni ubutumwa bureburebure yashyize hanze yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, avuga ko yari guceceka nk’uko bisanzwe ntaganire inkuru ye, ariko ahitamo kuvuga kugira ngo abo agire inama abakiri bato batazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.
Inkuru ye itangira avuga ko Ishimwe yari umukobwa wakuriye mu muryango ukijijwe, akurira mu rusengero nk’abandi, ariga ndetse asoza amashuri yisumbuye. Umunsi ayasoza ni bwo yinjiye “mu butayu” bwe, abwinjiramo nta mazi afite.
Ati “Ibyitwa ubuzima bwa nyuma y’intebe y’ishuri ntiyagize amahirwe yo kububamo. Mu gisa n’ubufindo bw’amarangamutima yakunze umuntu wamwize kera we atamuzi, dore ko yafashe akanya akitegereza inyenyeri yari imaze imyaka ine yaka.”
“Nuko agambirira kuyizimya nk’itarigeze inyenyeza na gake yitwaje akarimi n’uduhendabana bikarishye. Umukobwa wa Maman ntiyigeze arabukwa ayo mayeri matindi, ngo ahweze, atahure umugambi wa Sekibi, ahubwo yagize ngo arakunzwe bidasanzwe. Nuko amatwi araziba ahunga inama, ntiyongera kumva inama z’abamukuriye.”
Urugo rushya, intandaro yo kwiyahura
Icyo gihe amarangamutima yari yamuyoboye, atazi ko uwo muntu yari yubatse, afite undi muryango, ndetse n’abandi bana.
Uwo mukobwa yagendeye ku byo yamubwiye n’uburyo yitwaraga nk’umuntu utagira icyaha na kimwe, uwo mukobwa agira ngo uwo muntu koko ni ko ameze.
Ishimwe wari utangiye kwinjira mu buzima bushya, nta yindi si yari azi itarimo abasenga n’abiyiriza ubusa ngo “bamese ibishura.”
Akigera mu rugo yahasanze amahano, ahitamo kunuma no kwihangana agendeye ku magambo ya Bibiliya aho igira iti “Urukundo rwihanganira byose kandi ibihe byose”.
Yabonye ibisaze ubwenge bwe ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye, bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi. Ibyo atabashaga no kubwira undi muntu yaba ababyeyi, abavandimwe n’inshuti.
Yageze aho atakereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga “ari ukwiyahura akava ku Isi”, kuko yabitekereje kenshi cyane gusa ngo Imana ikajya ikoresha izindi nzira kugira ngo imubuze. Ati Icyubahiro kibe icy’Imana kuko aho kuguhomba yaguhombya.
Uwo mugabo yashatse kwica umuhamagaro we [wo kuririmba], kuko yashatse kumubuza kujya mu bitaramo, kumubuza kujya muri studio no kumutandukanya n’uwo baririmbanaga [Kamikazi Dorcas] gusa byo ntibyashobotse.
Yamutandukanyije n’abamurebereraga inyungu mu muziki [MIE Empire], abigeraho azi ko umuhamagaro uzahagarara, gusa Ishimwe avuga ko ari bwo wari utangiye.
Abonye ko atahagarika umuhamagaro we, atangira gutekereza icyo yakora kugira ngo yice izina rye, ari bwo yatangiye kujya avuga “ko uwo afata nk’umubyeyi we [Murindahabi Irene] bamaranye imyaka igera muri itanu, ari we Se w’umwana, nyamara ari ibinyoma kuko ukuri kuri mu mutima.”
Uwo mugabo we yishyuye umuhisi n’umugenzi ababwira guharabika Ishimwe n’uwo yita umubyeyi we, kugira ngo bahindurwe “abasambane ku ngufu”, nibinarimba bitwe abatekamitwe yahinduriye ubuzima.
Ishimwe ku guhuza umwana na Se
Ubwo Ishimwe Vestine yari atwite, we n’uwo atwite “banyuze mu myanya y’intoki ya wa mugabo”, ari na yo mpamvu yabyariye mu mahanga.
Yirinze kumwereka umwana we kuko bombi bari mu bushyamirane, ategereje igihe cy’umutuzo, atitaye ku nzika yose yari akimufitiye.
Yagize ati “Umugabo yivuye inyuma akora agato n’akanini kugira yice izina ry’uwo mukobwa, ndetse yishyura abahemu bashoboka babeshya ko yubakiye iwabo inzu, kandi azi ukuri ko ntabyo yakoze”
“Ba uretse mbanze ngire inama aba batangaza inkuru. Nubwo ntabarusha rwose, aya manyazi y’amafaranga mwariye aranduye rwose! Yego uyu munsi yagira ibyo agufasha pe, gusa ntibizaramba.”
Ishimwe agira inama abatarashaka, ati “mwirinde abantu baza biyambitse uruhu rw’intama kandi imbere ari amasega aryana, musenge cyane ubudasiba, kandi muzagira ingo nziza. Ibyo mubona ntibikabace intege, ahubwo mubyigireho bizabafasha. Imana irabakunda Kandi ntizabatererana. Iyabanye na Ishimwe mu majoro y’amarira, inda yenda kwikuramo, iriho kandi irashoboye.”
Idrissa Ouedraogo yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rutegeka uyu mugore kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa ibizamini by’amaraso ‘DNA Test’ hagati ye n’uyu mwana.
Ni mu gihe uyu mugore na we yatangiye urugendo rwo gusaba gatanya umugabo, ashinja umugabo kumuharika agatera inda mu gasozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!