Byagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 24 Ugushyingo, gitegura icyo gitaramo biteganyijwe ko kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026, mu rwego rwo gutuma Abaturarwanda n’abakiliya ba BK muri rusange basoza umwaka neza.

Itsinda ryakunzwe ku izina rya Active Again ryavuze ko ryiteguye gutanga ibyishimo muri ibi birori. Gusa aba bagabo bavuze ko badashobora kongera gukorana nk'itsinda keretse ibyerekeye ifaranga bizakomeza kubahuza.

Riderman wari waherekejwe na murumuna we w’umuhanzi, Bobly Equalizer, yagize ati “Twiteguye kubashimisha, kwishimira ndetse no kwizihiza imyaka 60 ya BK. Tuzahurire hano twishime.”

Itsinda rya Tuff Gangz ryiyemeje kwandikira amateka muri iki gitaramo, dore ko ari ubwa mbere rigiye kuhataramira riri kumwe.

Bull Dogg yagize ati “Dutekereza ko twebwe nk’itsinda twari tutarakorera hano icyarimwe muri BK Arena. Hajyaga haza umwe, hakaza babiri. Kuri iyi nshuro, azaba ari amahirwe meza yo kugira ngo twongere kwiyereka abakunzi bacu. Dutumiye bose bashaka kwishimana natwe.”

Fireman na we ubarizwa muri Tuff Gang ati “Muzabona ibyo amaso yanyu atari yabona, muzumva ibyo amatwi yanyu atari yumva. Turimo kubitegura kurenza ikindi gihe cyose twigeze dutegura. Ngira ngo ni nabwo tugaragaye gutya, nyuma y’igihe kinini.”

Abahanzi babiri, Tom Close na Butera Knowless, ntibari mu bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru. Ubwo habazwaga niba bazagaragara mu gitaramo koko, ubuyobozi bwa BK bwashimangiye ko bazagitaramamo. Bwanavuze ko kutagera mu kiganiro n’itangazamakuru kwabo kwatewe n’izindi gahunda z’iyi banki bagiyemo.

Bitunguranye Bruce Melodie yahageze atinze, ikiganiro kiri hafi kurangira, ariko avuga ko mu gitaramo yiteguye kuzahagera azindutse kandi agatanga ibyishimo hamwe n’abamufasha ku rubyiniro.