Irushanwa rya Miss Africa rihuje abakobwa 27 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, rizasozwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017 ubwo hazaba hatorwa Nyampinga uzasimbura Umunya-Angola witwa Loretta Mendez.

Abakobwa bakoze imyitozo ya nyuma bitegura ibirori nyamukuru bizabera ahitwa Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River ari nayo itegura Miss Africa guhera muri 2016.

Mu cyumweru gishize nibwo abakobwa batangiye kurushanwa bashakisha amanota azabinjiza mu myanya ya mbere y’abazavamo uwahize abandi mu buranga no mu buhanga.

Ubu abakobwa bose batangiye gushakisha amajwi mu matora ari gukorerwa kuri telefone no kuri internet kuri WeChat no ku rubuga rwa Miss Africa. Ba Nyampinga batandukanye bakomeje gushishikariza Abanyarwanda gutora Fiona, Miss Kundwa Doriane yanditse kuri Instagram ati “Mucyo dukomeze dushyigikire umukobwa wacu Fiona Mutoni, kugira ngo umutore shyira muri telefone yawe application ya WeChat.”

Gutora Fiona Mutoni amahirwe yo kuboneka mu icumi ba mbere ni ukumutora ukoresheje ubutumwa bugufi wandika Migration Rwanda ukohereza kuri 35818[ku bari muri Nigeria] naho ku bari muri Afurika y’Epfo bohereza kuri 48108 naho abo muri Kenya bohereza kuri 22384. Abo mu bindi bihugu bamutora baciye kuri application ya WeChat[ushakishije Miss Africa].

Ibihugu byatumiwe uyu mwaka ni 36 gusa muri Calabar hagezeyo abakobwa 27 bo muri Algeria, Angola, Botswana, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Congo, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Kenya, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Rwanda, Sierra Leone, Somalia, South Africa, South Sudan, Swaziland, Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Malawi na Mali.

Miss Fiona Mutoni Naringwa waserukiye u Rwanda muri uyu mwaka
Miss Fiona Mutoni Naringwa waserukiye u Rwanda muri uyu mwaka

Fiona Mutoni Naringwa waserukiye u Rwanda asanzwe ari umunyamideli ukomeye ndetse afite ikamba ry’igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015. Mu mwaka ushize u Rwanda rwahagarariwe na Rachel Uwineza[umunyamideli wavukiye muri Kenya], icyo gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Angola.

Ibirori byo gutora Miss Africa 2017 byatumiwemo abahanzi bakomeye barimo Neza[wo mu Rwanda], Mafikizolo[Afurika y’Epfo], Vanessa Mdee[Tanzania], Tekno[Nigeria] ndetse na Runtown[Nigeria].

Umukobwa uzatsinda azahabwa amadorali 25, 000 n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep izatangwa na Guverineri Ayade.
Umukobwa uzatsinda azahabwa amadorali 25, 000 n’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa SUV Jeep izatangwa na Guverineri Ayade.
Miss Fiona Mutoni Naringwa mu myiyereko ya nyuma yitegura Miss Africa 2017
Miss Fiona Mutoni Naringwa mu myiyereko ya nyuma yitegura Miss Africa 2017
Abakobwa batojwe uko bazitwara mu birori bizabera ahitwa Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River
Abakobwa batojwe uko bazitwara mu birori bizabera ahitwa Calabar International Conference Centre muri Leta ya Cross River
Abakobwa bakoze imyitozo ya nyuma bitegura ibirori bya Miss Africa 2017
Abakobwa bakoze imyitozo ya nyuma bitegura ibirori bya Miss Africa 2017