‘King’ang’anizi’ ibaye indirimbo ya mbere uyu mukobwa akoze kuva yinjiye muri ‘Kings Music Africa’ ya Ali Kiba nyuma y’imyaka igera kuri ine yari amaze muri Tanzania mu bimeze nko kumwerekera uko uruganda rwa muzika ruhagaze.

Ubwo yamwerekaga itangazamakuru ry’i Kigali, Ali Kiba yagaragaje ko yiyemeje kumufasha mu mujyo wo kuzamura umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba ariko anafasha impano z’abakiri bato.

Yavuze ko uyu mukobwa ari umuhanzi mwiza asaba itangazamakuru kuzamuha amahirwe yo kumumenyekanisha kuko yizeye ko ibyo azaba atanga biri ku rundi rwego.

Ati "Ni umuhanzi w’umuhanga, azi kuririmba neza, ni impano nabazaniye. Ndabizi ko mbatunguye ariko no mu gitaramo tubafitiye ibindi bintu byinshi muzabona."

Uyu mukobwa akimara kwerekanwa, yahawe umwanya ngo avuge akari ku mutima we, biramurenga ararira.

Ati “Abantu bamwe hano baranzi, bazi uburyo nakubititse nshaka abamfasha, ariko ndashimira Imana ko ibikoze bikagenda neza. Icyo nabasaba ni uko mwamfasha mukanyakira, njye mfite inzozi nyinshi kandi nifuza kuzazikabya.”

Mutima uri mu banyeshuri ba mbere barangije mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki ryabaga ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, yinjiye mu muziki icyakora agorwa no kumenyekana, nyuma yaje gushimwa na Ali Kiba bamaze imyaka ine bakorana nubwo yari ataramuha amasezerano y’imikoranire.

Mutima uherutse kwinjizwa muri ‘Label’ ya Ali Kiba yasohoye indirimbo ye ya mbere
Mutima uherutse kwinjizwa muri ‘Label’ ya Ali Kiba yasohoye indirimbo ye ya mbere