00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muthon Paul ufite inkomoko mu Rwanda ntabwo yahiriwe muri ‘Miss Grand Tanzania 2025’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2025 saa 07:39
Yasuwe :

Muthon Paul Chagonja ufite umubyeyi w’Umunyarwandakazi mu gihe se umubyara we ari uwo muri Tanzania, ntabwo yahiriwe n’irushanwa rya Miss Grand Tanzania yari amaze iminsi ahatanamo.

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu mukobwa avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi mugihe Se ari uwo muri Tanzania ari naho yavukiye.

Muthon yari aherutse kwegukana ikamba rya Miss Grand Kigoma, mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Grand Tanzania ryabaye mu mpera z’icyumweru turangije, icyakora birangira atagize ikamba na rimwe yegukana.

Ku wa 16 Kanama 2025 nibwo hatanzwe ikamba rya Miss Grand Tanzania ryegukanywe na Beatrice Alex Akyoo atsinze abarimo Muthon Paul Chagonja wari uhagarariye agace ka Kigoma kari mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania.

Iri rushanwa ryongeye kuba nyuma y’uko mu 2024 ryegukanywe n’uwitwa Fatma Suleiman wari utsindiye iri kamba nyuma y’uko ryari rimaze imyaka itanu ritaba kubera impamvu zitandukanye zirimo na Covid-19.

Uretse Beatrice Alex Akyoo wegukanye ikamba, ibi birori byatangiwemo andi makamba arimo irya Miss Earth2025, Miss Cosmo Tanzania 2025, Miss Africa International Tanzania 2025, Miss Tourism Tanzania 2025, Miss Elite Tanzania 2025 abayegukanye bakaba bahise banatsindira itike yo guhagararira Tanzania muri aya marushanwa ku rwego rw’Isi.

Muthon Paul yitabiriye irushanwa rya ‘Miss Grand Tanzania 2025’ ahagarariye Kigoma
Muthon Paul afite nyina w'Umunyarwandakazi mu gihe Se umubyara ari uwo muri Tanzania
Muthon Paul ufite inkomoko mu Rwanda ntabwo yahiriwe muri ‘Miss Grand Tanzania 2025’
Nubwo akomoka mu Rwanda, Muthon Paul yavukiye ndetse akurira muri Tanzania
Mu makamba yatangiwe muri iri rushanwa nta na rimwe Muthon Paul yabashije kwegukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages