Mutesi Jolly yasubije abanenze ikoreshwa ry’icyongereza muri Miss Rwanda

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 Gashyantare 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, akaba asigaye ari umwe mu bagize Akanama Nkempurampaka muri iri rushanwa, yagaragaje ko adahuje imyumvire n’abavuga ko icyongereza kidakwiye kugenderwaho mu gutora Nyampinga w’u Rwanda.

Ubwo hatorwaga Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter havutse impaka zishingiye ku kubaza abakobwa bahatana mu rurimi rw’icyongereza, ibintu byafashwe nko kugora abatarwiyumvamo cyane.

Umwe mu bantu bagaragaje ko badashyigikiye ikoreshwa ry’icyongereza mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ni umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame, wavuze ko ikinyarwanda gihagije dore ko ngo n’icyongereza cy’ababazaga cyari kirimo amafuti.

Ati “Kuvuga mu kinyarwanda byaba bihagije. Mu irushanwa rya Miss Universe baba bafite abasemuzi, basobanurira abatavuga icyongereza, wakongeraho ibibazo ubwabyo bibajijwe mu cyongereza cya ntacyo”.

Mutesi Jolly yokejwe igitutu n’abantu benshi ubwo yabazaga umwe mu bahatanaga ariko uburyo yavugaga ijambo ‘girl’ ritumvikana neza byatumye amusubirishamo inshuro nyinshi, bifatwa nka kimwe cyatuma atsindwa nyamara yari gusubiza neza.

Mu Kiganiro Boda 2 Boda gica kuri KT Radio, Mutesi Jolly watinywaga n’abakobwa benshi, yavuze ko ururimi rwanyereye, bitari uko atazi kuvuga iryo jambo nk’uko bikwiye.

Ati “ Usibye ko babikabirije kuko urumva niba bavugaga ko uri ikibazo, wafatwa ahantu gato bakakubonerana ariko buri wese ururimi rushobora kunyerera kuko utekereza neza ntabwo wananirwa kuvuga ijambo ‘girl’.”

Ku byerekeye ibyo gukoresha ikinyarwanda gusa, hakifashishwa umusemuzi mu gihe baba bagiye mu marushanwa mpuzamahanga, Mutesi yavuze ko yumva nta mpamvu yo kwishyura amafaranga y’umurengera nyamara hari uburyo bwakoreshwa ntatangwe.

Ati “Ese ubundi ni nde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera icyongereza gusa? Ikinyarwanda ni cyiza ariko nkeka ko bidahagije. Hakenewe umukobwa ushoboye. Uravuga ngo wenda nagera mu irushanwa mpuzamahanga ashake abantu bazamusemurira, mu gihe kingana iki?”

“Ni nde uzishyura ibizatangwa byose? Ese bwo bushobozi bwaba buhari bwo kwishyura umusemuzi, kuba ufite umukobwa uvuga indimi adakeneye umusemuzi no kuba ufite ufite umusemuzi, waterwa ishema no gutanga amafaranga ku muntu cyangwa waterwa ishema no kohereza wa wundi wihagararira akanasobanura.”

Mu majonjora y’ibanze n’ijonjora ryo ku rwego rw’igihugu abakobwa bose bahatanye muri Miss Rwanda 2019 bahawe amahirwe yo gusubiza mu rurimi biyumvamo. Abenshi bakoresheje ikinyarwanda.

Ku munsi wa nyuma ho amahitamo yari ugusubiza mu ruririmi rw’ikinyarwanda n’urundi rurimi mpuzamahanga umukobwa yiyumvamo. Ibi biba bifite amanota 40%.

Umukobwa utorwa nka Nyampinga w’u Rwanda yitabira irushanwa rya Miss World mu gihe abandi bamugaragiye bitabira Miss Africa Calabar na Miss University Africa.

Mutesi Jolly ntiyemeranya n'abadashaka icyongereza muri Miss Rwanda
Mu kanama nkempurampaka k'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda niwe utinywa na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza