Uyu muhanzi yifashishijwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd. Mu gitaramo yakoreye i Musanze, yanyuze abakunzi be bari bamaze imyaka 10 batamuca iryera abataramira.
Abanyamusanze bitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’uburyohe bw’umuziki w’uyu muhanzi, usanzwe ukundwa cyane n’abiganjemo abakobwa kubera ibihangano bibashima ku ndiba z’imitima.
Yaririmbye ibihangano bye bitandukanye byakunzwe, ageze ku yitwa ‘Imfubyi’ afatanya na Bulldogg bayikoranye, nabyo binyura benshi mu buryo bukomeye.
Yaririmbye izindi zirimo ‘Soma Skol’, ‘Zoubeda’ yakoranye na Kamichi, ‘Thank You’ yakoranye na Tom Close, ‘Habibi’ n’izindi zitandukanye.
The Ben ari kwifashishwa na Skol mu bitaramo bitandukanye, icya mbere yagikoreye Kimironko ku wa 23 Gashyantare, i Musanze ku wa 27 Gashyantare ndetse ategerejwe mu kindi kizabera i Kigali ku wa 29 Gashyantare 2020.
Reba igitaramo cy'i Musanze uko cyari cyifashe






Ibitekerezo 0