00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mureke Hip hop nayo ishyirwe ku ibere! Icyo abaraperi batekereza ku gitaramo bateguriwe ‘Rap City Season 1’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 17 September 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Abaraperi bakomeye mu Njyana ya Hip hop mu Rwanda bahurijwe mu gitaramo cy’amateka cyiswe ‘Rap City Season 1’, barasaba ko iyi njyana ihabwa umwanya uhagije nk’izindi zimaze igihe zumvikana mu Rwanda.

Aba baraperi batewe ishema na QA Venue Solutions ifatanyije na BK Arena bahisemo gutegura igitaramo nkiki kizaba kuri uyu wa 17 Nzeri 2022 gihuriyemo abaraperi gusa, ibintu bavuga ko ari mateka kuri bo kuko bagiye birengagizwa kenshi mu bitaramo bibera mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 16 Nzeri 2022, Riderman na bagenzi be bavuze ko injyana ya Hiphop yagiye yirengagizwa kenshi ku buryo byari bigoranye kubona igitaramo cyateguwe ngo gihe umwanya uhagije abaraperi.

Ati“Ni kenshi twagiye duhura ariko tugahurira mu bitaramo bitandukanye ariko birimo n’izindi njyana zitandukanye, ni ibintu byiza kuba tugiye guhura nk’abahanzi ba Hip hop.”

Uyu muraperi yakomoje ku itangazamakuru ryagiye riha umwanya uhagije izindi njyana kurusha Hip hop avuga ko igihe kigeze iyi njyana nayo igahabwa umwanya.

Bulldogg nawe yunze mu rya Riderman avuga ko ari amahirwe abaraperi bagize yo kubona igitaramo nk’iki, asaba ko Hip hop igomba guhabwa umwanya uhagije cyane ko no mu bitaramo ari kenshi ubona iyo icuranzwe ubona abantu bishimiye kuyumva.

Ati “Maze imyaka itari mike muri Hip Hop kandi ndacyakomeza gusa ntabwo twagize amahirwe nk’abakora iyi njyana yo kubona ibitaramo biduhuza bikorewe ahantu nk’aha muri Arena.”

Yakomeje agira ati "Iyo ugiye mu bitaramo byinshi hagacurangwa Hip hop ubona ko yishimiwe cyane, mureke natwe tumve kuri uwo munyenga nk’abandi. Ibi bikomeje byatera ishyaka abandi bakiza mu muziki, ni ugushimira BK Arena yateguye iki gitaramo.”

Banki ya Kigali ivuga ko ifite gahunda ayo gukomeza gukorana n’urubyiruko cyane cyane mu muziki ndetse ko ibi bitaramo bizakomeza iyi Rap City ikazajya iba buri mwaka.

Iki gitaramo kizabera kuri BK Arena abazacyinjiramo bakoresheje ikarita y’ikoranabuhanga ya ‘BK Arena Prepaid Card’ bazahabwa igabanyirizwa rya 100% ku matike bazagura.

Iyi karita ya BK Group igurwa 5000Frw yashyizweho igamije gufasha urubyiruko rudafite konti koroherwa no kuyitwaraho amafaranga, ishobora gukoreshwa nk’izindi za banki ndetse ikaba yanakwinjirirwaho mu mikino n’ibikorwa by’imyidagaduro bibera muri BK Arena.

Iki gitaramo kizarimbamo: Bulldogg , Riderman, Ish Kevin , Fireman , Bushali , Kivumbi King , B Threy , Oda Paccy , Misteak ,Angel Mutoni n’abandi.

Rap City ni igitaramo kigiye guhuza abaraperi bakomeye mu Rwanda
Bull Dogg avuga ko byari bigoye cyane kubona igitaramo nk'iki gihuriza hamwe abaraperi kikabera mu nzu nka BK Arena
Umuraperikazi Oda Paccy avuga ko igihe kigeze ku baraperi bagahozwa amarira barize kenshi badahabwa umwanya uhagije mu bitaramo
Riderman abona igihe kigeze ngo injyana ya Hip hop nayo ishyirwe ku ibere nk'izindi njyana
Ish Kevin avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo guhura na bakuru be mu muziki yakuze yumva bagahurira mu gitaramo cyiganjemo injyana bose bakunda
Bob Rutarindwa ushinzwe itumanaho muri Banki ya Kigali avuga iyi banki ifitiye gahunda ndende urubyiruko binyuze mu myidagaduro, abashishikariza kugura ikarita ya BK izajya ibafasha kwinjira muri BK Arena
Abaraperi bishimiye ko injyana bakora yahawe agaciro igategurirwa igitaramo cyayo cyihariye
Abaraperi batandukanye bashimiye Banki ya Kigali na BK Arena bateguye igitaramo Rap City kigiye kuba ku nshuro yayo ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .