Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime “Bamenya”, yikomye abari kumuteranya n’umusore uherutse kumwambika impeta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Munezero Aline, umukobwa umaze kwandika izina muri sinema nyarwanda, aho agezweho muri Bamenya akinamo yitwa Bijoux, yikomye abakomeje gushaka kumuteranya n’umusore uherutse kumwambika impeta amusaba ko barushinga.

Nyuma yo kwambikwa impeta tariki 28 Kanama 2020, Bijoux yavuze ko hari abantu batandukanye bakomeje gushaka kumuteranya n’umukunzi we bifashishije amagambo.

Abo bantu ngo bavuga amagambo yiganjemo kugaragaza ko adashobotse bakanabwira umusore ko atazarambana n’uyu mukobwa.

Yabwiye IGIHE ati ”Natunguwe no kubona ubutumwa bw’abantu bambaza ngo; ese we biriya bintu mwabitekerejeho? Muzashobokana?”

“N’ubu bamereye nabi, barifuza kudusenyera tutaranabana. Urukundo rwacu ni urwacu, kuko nitwe tuziranye. Umuntu wakwifuza kubijyamo ni ikibazo gikomeye cyane. Amagambo numva nta gitangaje, igikuru ni uko mukunda kandi nawe ankunda. Ibyo kunyicira ubukwe babireke.”

Yakomeje agira ati” Uziko umuntu atinyuka akambwira ngo iriya mpeta warayemeye? Ndababwira ko urukundo ari urw’abantu babiri, abandi bose nibatuze bategereze ibyo tuzabaha. Nk’uko babonye impeta bategereze n’ibindi tuzabaha.”

Ku bijyanye n’uko umukunzi we yakira aya magambo, yavuze nawe ari umuntu mukuru uzi gusesengura, ku buryo nta kintu cyamutungura.

Ati “ (Abijuru Benjamin) ni umuntu mukuru, ibintu yakoze yabitekerejeho. Nibyo rwose ni umuntu ashobora kubabara, ariko hari umwanzuro yafashe. Ni yo twatandukana byaba bitewe n’uko hari ibyo tutumvikanyeho ntabwo twatandukanywa n’amagambo kuko twahuye na yo menshi.”

Agaruka ku buryo yahuye n’umukunzi we, yavuze ko icyo gihe yari yagiye gusura inshuti bihuza n’uko iziranye n’uwo musore.

Ati “Twaraganiriye ntashye ambwira ko yakunze uko nganira birangira duhanye nimero tukajya tuganira birangira dukundanye.”

Bijoux yahishuye ko yatunguwe no kubona yambitswe impeta, kuko akurikije ibiganiro bagiranaga byamwerekaga ko nubwo yaba azayimwambika bitari kuba vuba nkuko byagenze.

Bijoux yemeye kwambara impeta ya Abijuru wamusabye ko yazamubera umugore ku wa Gatanu, tariki 28 Kanama 2020. Ibijyanye n’igihe ubukwe buzabera, uyu mukobwa yavuze ko abantu bakwiye gutegereza bihanganye kuko bataratangaza itariki.

Munezero Aline uzwi nka Bijoux yihanije abakomeje gushaka kumuteranya n'umukunzi we uherutse kumwambika impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .