Mulisa Rosemary witabiriye Miss Rwanda 2020 yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Nyakanga 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Mulisa Rosemary witabiriye Miss Rwanda 2020 ntabashe kurenga icyiciro cy’ijonjora ry’ibanze mu rwego rwo kwihangira umurimo yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda bukorerwa kuri internet.

Mulisa winjiye muri Miss Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali, nyuma yo kumva ubuhamya bw’umuntu witeje imbere kubera ubucuruzi yahise abwinjiramo.

Ahereye ku gishoro cya 150 000 Frw, Umulisa yaranguye imyenda yiyemeza kuyikoresha nk’igishoro cyamufasha kwiteza imbere.

Yagize ati "Icyantunguye kikananshimisha kikantera imbaraga ni uko imyenda naranguye yose yaraye iguzwe yose kandi igashira.”

Avuga ko kugeza ubu acururiza ku mbuga nkoranyambaga ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka azanashinga iduka ry’imyenda.

Yakomeje ati “Muri iki gihe mfata imyenda naranguye nkayishyira ku mbuga nkoranyambaga, uyishimyeakampamagara akiyemeza ko nyimushyira cyangwa we akaza kuyitora.”

Nyuma yo kwinjira muri ubu bucuruzi Mulisa ahamya ko yasanze ari ibintu byunguka ku buryo yanakangurira n’urundi rubyiruko gutinyuka bagakura amaboko mu mifuka bagakora.

Ku kijyanye no kuba bitazamuvangira mu masomo ye, Mulisa yavuze ko bijyanye no kuba yiga muri Kaminuza asanga bitazamugora kuko amasaha atari ku masomo azajya aba ari mu kazi.

Ati ”Muri Kaminuza ntabwo twiga umunsi wose, igihe nzajya mba ntari ku ishuri nzajya mba ndi mu kazi ntaho bizamvangira.”

Mulisa usibye kwitabira Miss Rwanda 2020 yanitabiriye irushanwa rya Miss Career Africa, ariko hose ntiyabashije kwegukana igihembo na kimwe.

Ikiganiro na Mulisa Rosemary

Mulisa Rosemary yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali
Umulisa Rosemary yinjiye mu bucuruzi bw'imyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .