Tariki 11 Nzeri 2021, Mukangwije Rosine yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christopher bakora ubukwe tariki 17 Ukwakira 2021.
Kuri ubu aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa wavutse ku wa 1 Gashyantare 2023.
Mukangwije Rosine w’imyaka 23 ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ahagariye Intara y’Amajyaruguru, gusa nta kamba na rimwe yegukanye icyo gihe.
Yagiye muri iri rushanwa nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Elegancy 2018 gusa ku wa 20 Kamena 2019 yasabwe kurisubiza nyuma y’uko abategura iri rushanwa bamushinje amakosa agera kuri 13.
Mukangwije icyo gihe yanze gusubiza iri kamba avuga ko ibyo ubuyobozi bwa Miss & Mister Elegancy bumushinja atari ukuri ahubwo bugamije kumuharabika.
Kugeza ubu nta mukobwa uratorwa usimbura Mukangwije Rose bivuze ko ari we ugifite iri kamba ry’iri rushanwa na n’ubu bitazwi neza igihe rizongera kuba.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!