00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukangwije Rosine witabiriye Miss Rwanda 2020 yibarutse imfura

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 05:52
Yasuwe :

Mukangwije Rosine wegukanye ikamba rya Miss Elegancy 2018 akanitabira Miss Rwanda 2020 yibarutse imfura nyuma y’imyaka ibiri akoze ubukwe.

Tariki 11 Nzeri 2021, Mukangwije Rosine yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christopher bakora ubukwe tariki 17 Ukwakira 2021.

Kuri ubu aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa wavutse ku wa 1 Gashyantare 2023.

Mukangwije Rosine w’imyaka 23 ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ahagariye Intara y’Amajyaruguru, gusa nta kamba na rimwe yegukanye icyo gihe.

Yagiye muri iri rushanwa nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Elegancy 2018 gusa ku wa 20 Kamena 2019 yasabwe kurisubiza nyuma y’uko abategura iri rushanwa bamushinje amakosa agera kuri 13.

Mukangwije icyo gihe yanze gusubiza iri kamba avuga ko ibyo ubuyobozi bwa Miss & Mister Elegancy bumushinja atari ukuri ahubwo bugamije kumuharabika.

Kugeza ubu nta mukobwa uratorwa usimbura Mukangwije Rose bivuze ko ari we ugifite iri kamba ry’iri rushanwa na n’ubu bitazwi neza igihe rizongera kuba.

Mukangwije Rosine witabiriye Miss Rwanda 2020 yibarutse imfura
Mukangwije Rosine yambitswe impeta y’urukundo na Tuyishimire Christopher tariki 11 Nzeri 2021
Mukangwije yatorewe kuba Miss Elegance Rwanda 2018, yamburwa ikamba yanga kuritanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .