Aba bombi bizihiza ibirori by’isabukuru y’amavuko mu kwezi kwa Mutarama buri mwaka , kuri uyu wa 20 Mutarama 2023 , Miss Nishimwe Naomie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatakagije umukunzi we karahava.
Mu butumwa yanditse agira ati "Tariki 20 Mutarama yazanye uyu mugabo w’igitangaza mu isi, maze uyu muntu nawe azana ibyishimo n’umunezero mu buzima bwanjye.”
“Nta kindi nakwifuriza uretse kuramba kandi nzakomeza gusenga Imana ishobora byose gukomeza kuguha umugisha n’ibintu bihambaye mu buzima bwawe bwose kubera ko ukwiriye ibyiza.”
“ Nzakomeza gusenga kandi ngo ukomeze kuba umuntu mwiza nk’uko wahoze, ugira ubuntu kandi ukunda Imana.”
“Ishimire undi mwaka wo kunezezwa n’ibyawe ndetse no guhora twishimanye. Ndagukunda. Isabukuru nziza ku wandemewe.”
Mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umukunzi we Miss Nishimwe Naomi yifashishije indirimbo ya Brian Nhira yise ‘Would You Still Love Me?’
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.
Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mubikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.
Muri Nzeri 2022 Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon aho bagiye kunoza ubufatanye bwa sosiyete ya ‘Bizcotap’ isanzwe ari iya Michael Tesfay na ‘Be-space group’ y’umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri iki gihugu.
Mu birori biheruka bya Miss Rwanda 2022, Michael Tesfay na Miss Nishimwe Naomie bitabiriye ibi birori bagiye kwihera ijisho uwegukana ikamba,
Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.
Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze mu gihe cy’amezi ane.
Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi nibwo Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.
Uyu mukunzi wa Naomie avuga ko yagenze ibihungu byinshi , gusa nyuma yo kugera mu Rwanda mu 2018 yanyuzwe n’ibihe yahagiriye bituma afata umwanzuro wo kuhaguma.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!