Iri rushanwa rizitabirwa n’abana bafite imyaka iri hagati ya itandatu na 17, rikazibanda ku byiciro bitatu birimo kubyina, kuririmba no kugaragaza izindi mpano zidasanzwe.

Umuyobozi wa Moriox isanganywe abanyempano 25, Muhoza Shema Blaise, yavuze ko igitekerezo cyo gutegura iri rushanwa cyaturutse ku bana bagiye bagana iki kigo bashaka ubufasha mu guteza imbere impano zabo, ariko bakabura amahirwe ahagije yo kuzigaragaza.

Yagize ati “Twahisemo gushyiraho iri rushanwa kugira ngo duhe amahirwe abana bakunze kutugana bashaka ko tubafasha guteza imbere impano zabo. Icyakora, ntibivuze ko tugiye guhagarika gahunda zisanzwe zo gufasha abatishoboye, kuko na zo tuzakomeza kuzishyira mu bikorwa.”

Abana bifuza kwitabira iri rushanwa baziyandikisha mu byiciro bitatu, icya mbere kizaba ku wa 22-23 Ukwakira 2026, icya kabiri ku wa 29-30 Ukwakira, mu gihe icya gatatu kizaba ku wa 5-6 Ugushyingo 2026.

Ababyeyi bafite abana bifuza guhatana barasabwa kwishyura ibihumbi 15 Frw mu gihe abazatsinda bazahabwa amahirwe yo kwinjira muri Moriox Kids bityo bakarushaho kugaragaza impano zabo no kwiga uko bazibyaza umusaruro.

Moriox Kids ni itsinda ry’abana b’Abanyarwanda rikora ibijyanye no kubyina, kuririmba no kugaragaza impano binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ryashinzwe mu 2019, rigamije guteza imbere impano z’abana no kubafasha kubona amahirwe yo kwiga no kubaho neza.

Iri tsinda rifasha abana bo mu miryango itishoboye kubona ubufasha bw’amashuri, ibikoresho by’ingenzi n’amahirwe yo guteza imbere impano zabo binyuze mu kuzigaragaza ku mbuga nkoranyambaga no kurushaho kuzamamaza.

Mu bitaramo bikomeye ryitabiriye harimo Kiddo Talent Show yabereye i Kigali mu 2025, ndetse na World Nomad Games 2026 muri Kyrgyzstan, aho ryataramiye mu birori byo gusoza iyi mikino no mu Mujyi wa Osh.

Abana bo muri Moriox Kids bari mu bamaze kuzamura amazina yabo
Abana bafite impano bahawe amahirwe yo guhatanira kwinjira muri Moriox Kids