00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Moriah Entertainment’ ibarizwamo Gahongayire na Patient Bizimana yungutse umuhanzikazi mushya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Sosiyete ya Moriah Entertainment Group isanzwe ifasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze kunguka umuhanzikazi mushya witwa Mbabazi Madine.

Uyu muhanzikazi yinjiye muri Moriah Intertainment Group asangamo abarimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Richard Ngendahayo, n’abandi benshi kandi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuyobozi w’iyi sosiyete, Eric Mashukano yabwiye IGIHE ko bahisemo gusinyisha uyu muhanzikazi mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abagore bakora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mbabazi Madine ntabwo yari asanzwe azwi cyane icyakora mu minsi ishize ubwo yasohoraga indirimbo ‘Urakunzwe’ benshi batunguwe n’impano yifitemo ndetse Moriah Entertainment ihita imutera imboni.

Uyu muhanzikazi yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba ari kubarizwa muri Moriah Entertainment, ahamya ko ari ibintu bizamufasha kugera ku nzozi yakuranye zo kuba yavamo umuhanzi ukomeye mu muziki wo kuramnya no guhimbaza Imana.

Ati “Nakuze nkunda umuziki cyane by’umwihariko uwo kuramya Imana, nishimiye ko ubu ndi gukabya inzozi nakuranye. Icyo nifuza ni uko iyogezabutumwa rigera kure kandi ibyo nkora bigahindura imitima ya benshi.”

Mbabazi Madine watangiye umuziki mu 2021, asanzwe ari umukirisitu muri Zion Temple Kibagabaga. Mu buzima busanzwe yize Civil Engineering.

Afatanyije na Moriah Entertainment, uyu muhanzikazi ari gukora kuri album ye ya mbere ‘Urakunzwe’ igizwe n’indirimbo umunani.

Mbabazi Madine watangiye umuziki mu 2021 yamaze kwinjizwa muri Moriah Entertainment
Uyu muhanzikazi ahamya ko Moriah Entertainment izamufasha gukabya inzozi yakuranye mu muziki we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .