Solange Tuyishime Keita ukomoka mu Rwanda na bagenzi be bahatanye mu irushanwa rya Miss Universe riri kuba ku nshuro ya 74, baserutse mu mwambaro wa Bikini berekana ubwiza bwabo mu myambaro yo kogana.
Uyu mubyeyi w’abana bane ari mu bantu 121 bahataniye iri kamba kuva ku wa 1 Ugushyingo, aho uzahiga abandi azamenyekana ku wa 21 Ugushyingo 2025, mu birori bizabera mu nyubako ya Impact Challenger Hall yo mu Mujyi wa Nonthaburi muri Thaïlande.
Mbere y’uko aserukana na bagenzi be yabanje kwandika ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko atewe ishema n’umubiri we. ni ubutumwa yashyizeho ari kumwe n’abana be batatu, arangije agaragaza ko umubiri we wakoze amateka.
Mu butumwa yanditse, yahishuye urugendo rutoroshye yaciyemo mu myaka ishize. Yagaragaje ko yabyaye abana bane mu mezi 23, harimo n’umwe w’umumarayika yapfushije.
Yavuze ko bitari byoroshye nyuma yo kubyara yongera kwiyubaka bundi bushya, agaragaza ko mu myaka 13 ishize bitashobokaga kuri we, gutinyuka kongera kwambara bikini ku karubanda.
Ati “Buri munsi ndeba uyu mugore mu ndorerwamo, nkamubwira nti ‘ntewe ishema nawe’.”
Tuyishime Keita yavuze ko umubiri we ari urwibutso rw’urugendo rw'ubuzima, harimo ibikomere byo kubyara abazwe, amaribori, ububabare, imbaraga, n’amahitamo yo kubaho neza no kubungabunga ubuzima.
Yashimiye abagore bamuhumuye barimo abamamaye mu mikino itandukanye ndetse no mu myidagaduro barimo Allyson Felix, Naomi Osaka, Serena Williams, Shelly-Ann Fraser-Pryce na Alex Morgan.
Ati “Nshimira buri mugore wiyubaka, buri mubyeyi uri kongera kubona urumuri rwe, n’umukobwa wese uri kwiga gukunda uruhu rwe.”
Nicole Peiliker wo mu Birwa bya Bonaire na Tuyishime Solange Keita wo mu Rwanda ni bo bakuru bahatanye muri iri rushanwa rya Miss Universe. Bose bafite imyaka 42.
Uzegukana ikamba rya Miss Universe 2025, azaba asimbuye Victoria Kjær Theilvig wo muri Denmark w’imyaka 21, waryegukanye mu mwaka washize. Ushaka guha amahirwe Tuyishime uhagarariye u Rwanda muri Miss Universe wajya muri Playstore cyangwa muri Apple Store ugashaka ‘application’ y’irushanwa.
Tuyishime Keita Solange wo mu Rwanda yaserutse mu mwambaro wa bikini avuga ko mu myaka 13 ishize atari ikintu yari kwisukiraYanina Gómez uhagarariye Paraguay muri Miss Miss Universe ni uku yaserutseUmunya-Thaïlande yakiriye iri rushanwa Praveenar Singh nawe yaserutse muri bikiniUmunya-Laos Daeng Lattana Munvilay ubwo yaserukaga mu mwambaro wa bikiniUmubiligikazi Karen Jansen ni uku yatambutse muri bikiniUbwo Miss Universe Czech Republic 2025 Michaela Tomanová yatambukagaU Bufaransa buhagarariwe na Ève Gilles wambitswe ikamba rya Miss France 2024Tuyishime hano yari ari kumwe na bagenzi be bahagarariye ibindi bihugu muri Miss UniverseTurikiya na yo ni kimwe mu bihugu bihagarariwe muri iri rushanwaSerbia nayo iri mu bihugu biharariwe muri iri rushanwa uyu mwakaNtabwo umukobwa watsinze abandi mu cyiciro cyo kwigaragaza muri bikini yari yatangazwaNathalie Yasmin Mogbelzada w'u Buholandi ni uku yaserutseNadeen Ayoub wahagarariye Palestine yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbereMiss Universe Slovakia 2025 Viktoria Güllová ubwo yatambukagaUhagarariye u Bwongereza muri Miss Universe 2025 Danielle Latimer ni uku yaserutseMiss Universe Denmark 2025 Monique Sonne, mu mwambaro wa bikiniMiss Universe Ghana 2025 Andromeda Osam-Peters ubwo yatambukagaMelissa Nayimuli wa Afurika y'Epfo ubwo yaserukagaLillian Andries uhagarariye Botswana ni uku yaserutseMelanie Shiraz uhagarariye Israel muri Miss Universe 2025 ni uku yaserutseKaori Hashimoto uhagarariye u BuyapaniLeonora Lysglimt-Rødland w’imyaka 18 uhagarariye Norvège ubwo yatambukaga mu mwambaro wa bikiniIri rushanwa riri mu marushanwa y'ubwiza akomeye cyane ku Isi yoseIri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 74Gutambuka mu mwambaro wa bikini ni kimwe mu bice bigize Miss UniverseCuba ni kimwe mu bihugu bihagarariwe muri iri rushanwa uyu mwakaBuri mukobwa mu bahatanye yakoze iyo bwabaga yiyerekana uko ashoboye mu mwambaro wa bikiniBrésil ihagarariwe na Maria Gabriela LacerdaBitandukanye n'abandi benshi Miss Universe Pakistan 2025 Roma Riaz we yaserutse mu mwambaro utagaragaza ibice bye by'ibangaAkanyamuneza kari kose ku bakobwa ubwo baserukaga bambaye umwambaro wa bikiniAbakobwa baturutse ku migabane bitabiriye Miss Universe biyerekanye muri bikiniAbakobwa baturutse impande zose z'Isi bashaka gukabya inzozi zabo mu marushanwa y'ubwiza binyuze muri Miss UniverseAba bakobwa ku wa Gatanu w'Icyumweru gutaha bazavamo uzegukana ikamba rya Miss UniverseAba bakobwa bari gushakisha amanota hasi hejuruAba bakobwa bamaze ibyumweru bibiri muri Miss Universe
Ibitekerezo 0