Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje batatu bagiye guhatanira umwanya wo guhagararira urubyiruko muri EALA batarimo Umwiza.
Kuri urwo rutonde hariho Iradukunda Alodie wagize amajwi 68%, Mugesera Sam ufite amajwi arenga 27% na Umutoni Ange wagize amajwi arengaho gato kuri 22%.
Biteganyijwe ko lisiti y’abakandida batatu batoranyijwe izoherezwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikaba ariyo izatora umwe uhagararira urubyiruko muri EALA.
Miss Umwiza yabaye Igisonga cya mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!