Miss Umutoniwase yavuye imuzi ibyo kwambara Bikini n’umusore yise umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Umutoniwase Anastasie wabaye umukobwa wahize abandi mu kugira igikundiro muri Miss Rwanda 2018 akanaserukira u Rwanda muri Miss Earth 2018, yavuze impamvu yambaye bikini muri iri rushanwa yahagarariyemo u Rwanda ndetse no ku musore yagaragaje ko akumbuye akamwita umugabo we.

Uyu mukobwa akubutse muri Philippines aho yari yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018 gusa ntiyabashije kwegukana umudali n’umwe. Ikamba ryegukanwe na Nguyễn Phương Khánh wo muri Vietnam.

Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko irushanwa ryose aba ari irushanwa kandi haba hagomba kuboneka uhiga abandi.

Abajijwe niba kuba yaragiye mu irushanwa abandi bamaze iminsi itanu bagezeyo bitaba biri mu byatumye adatsinda, yasubije ko bitabura ariko agaragaza ko atabyitwaza.

Ati “Kuba naragiye nkererewe hari amarushanwa ntakoze, ntabwo byabura kungiraho ingaruka kuko urumva ni icyo baheraho batanga amanota ariko na none si urwitwazo.”

Abajijwe icyatumye anyuranya n’abandi banyarwanda bamwe na bamwe bagiye bitabira amarushanwa mpuzamahanga we akambara bikini, Umutoniwase yabwiye IGIHE ko yakoze ibyo irushanwa ryasabaga.

Ati “Kuba narambaye umwenda wa bikini numva ko ariyo mategeko y’irushanwa nakoze icyo nagombaga gukora kuko nibyo badusabye numva ko kuri njye ntacyo byari bitwaye cyane ko n’umuryango wanjye nta kibazo byari bibateye.”

Kuri we ngo nta pfunwe bimuteye, ndetse n’uwamubona mu yindi shusho amuziza kwambara bikini ntacyo byaba bimubwiye.

Ati “Ubundi ipfunnwe rihera kuri wowe ubwawe iyo mu mutima wawe wumva ntacyo wishinja utekereza ko wakoze icyo wagombaga gukora n’ibindi byose ntacyo byagutwara.”

Umutoniwase yavuze ko hari ubunararibonye yakuye muri iri rushanwa bitewe n’uko riri muri amwe akomeye ku rwego rw’Isi ndetse akaba yaragiye ahura n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye.

Yavuze ku muhungu yakumbuye urudushira

Uyu mukobwa yageze muri Philippines avuga ko akumbuye umuhungu witwa Gatsinzi Lee yanitaga umugabo we, yamwihakanye avuga ko nta kidasanzwe kiri hagati yabo.

At “Umuhungu nanditse mvuga ko ari umugabo wanjye ntabwo aribyo ahubwo ni mubyara wanjye, biriya twabikoze nko gukina rero ibyatangajwe mu binyamakuru bitandukanye si byo. Ni ko dusanzwe twitana nk’abavandimwe byo gutebya numvaga bitazagera aho byageze.”

Umutoniwase avuga ko nta mbogamizi zidasanzwe yahuriye na zo mu irushanwa rya Miss Earth ibyamubayeho byabaye no kuri bagenzi be bari barihuriyemo.

Miss Umutoniwase yari amaze iminsi muri Philippines

Amafoto: Mugwiza Olivier

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza