{Nyampinga w’u Rwanda 2012, Umutesi Aurore yitabiriye Umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2012 mu karere ka Huye mu murenge wa Rusatira asaba urubyiruko guteza imbere igihugu cyabo.}

Uyu muganda wari witabiriwe n'Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye, umukuru w’ingabo ndetse na Polisi bo mu karere ka Huye, Nyampinga w’u Rwanda 2012 n'ibisonga bye, abayobozi bo mu murenge wa Rusatira, ibigo by’abikorera byo mu karere ka Huye ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Rusatira.

Muri uyu muganda hacukuwe imirwanyasuri mu rwego rwo kurwanya no guca burundu isuri.

Mu kiganiro nyuma y’umuganda, Nyampinga w’u Rwanda 2012, Umutesi Aurore, yasabye abaturage bo mu murenge wa Rusatira cyane cyane urubyiruko, kwigirira icyizere ndetse no gukoresha imbaraga zabo mu guteza imbere igihugu cyabo, gutanga umusanzu wabo mu kigega Agaciro ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge.