Kagasa yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Kane, tariki 19 Ugushyingo 2026, aho yasangije abamukurikira ifoto yambaye impuzankano ya gisirikare, ari hafi y'ibendera rya Amerika.
Uyu mugore yashimiye Imana yamushoboje kugera ku nzozi zo kwinjira mu gisirikare cya Amerika, nyuma y'amezi abiri yari amaze atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Maze amezi abiri narabuze kandi ngarutse ndi umusirikare urwanira mu kirere mu ngabo zirwanira mu kirere z’igisirikare gikomeye kurusha ibindi byose ku Isi. Amashimwe yose ku Mana.”
Leah Kagasa yatangiye kumenyekana mu 2016, ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Uganda akaryegukana, ahigitse abakobwa 20 bari bahanganye.
Yambitswe ikamba ku wa 15 Ukwakira 2016, mu birori byabereye muri Kampala Serena Hotel, asimbuye Zahara Nakiyaga wari urimaranye umwaka.
Muri iryo rushanwa, Kagasa yanegukanye ikamba ry'umukobwa wari ukunzwe cyane n'abafana, bituma arushaho kwamamara.
Gutsindira ikamba rya Miss Uganda byamuhesheje amahirwe yo guhagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World 2016, ryabereye i Washington, D.C., muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kagasa yari afite imyaka 21 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Uganda. Yarikomeje kugeza mu 2018, kuko mu 2017 iryo rushanwa ritabaye.
Si Kagasa gusa mu bakobwa bamenyekanye mu marushanwa y'ubwiza muri Uganda bahisemo kwinjira mu gisirikare cya Amerika.
Doreen Kabareebe, na we witabiriye Miss Uganda mu 2010, aherutse kugaragaza ko yatangiye urugendo rugamije kumwinjiza muri icyo gisirikare, nyuma y'igihe yari amaze yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.






Ibitekerezo 0