Miss Rwanda 2020: Abakobwa 54 bahatanira imyanya 20 yo kwinjira mu mwiherero bahawe nimero bazatorerwaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Guhera tariki 21 Ukuboza 2019 kugeza ku wa 18 Mutarama 2020 mu gihugu hose hakozwe amajonjora y’ibanze yo gushaka abakobwa b’ubwiza bashaka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, ahavuye 54 bagiye guhatanira imyanya 20 y’abazajya mu mwiherero.

Mu ijonjora ryatangiriye mu Ntara y’Uburengerazuba habonetse abakobwa batandatu, Amajyaruguru haboneka batandatu, mu Majyepfo hatoranyirijwe barindwi, mu Burasirazuba hava abakobwa 15 mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatowe abakobwa 20.

Abakobwa 54 bemeje Akanama Nkemurampaka bakemererwa gukomeza muri iki cyiciro batoranyijwe mu basaga 400 biyandikishije mu gihugu hose.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2020 nibwo bahawe nimero bazakoresha mu cyiciro kibanziriza umwiherero wa Miss Rwanda 2020.

Igikorwa cyo gutora nimero ku bakobwa bashimwe ubwiza, ubwenge n’umuco cyatangijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyitabiriwe n’ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yari ihagarariwe na Ishimwe Dieudonné [Pince Kid]; Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa byo gutera inkunga muri MTN, Wibabara Gisèle Fanny.

Ishimwe yashimiye abakobwa batsinze ariko by’umwihariko abasaba kuzakabya inzozi zabo mu mishinga batanze.

Kuri ubu hagiye gutangira amatora azakorwa mu buryo bwa Online na telefoni hakaziyongeraho amajwi y’abagize Akanama Nkemurampaka. Abazajya mu mwiherero bazawutangira tariki 2 Gashyantare bageze ku wa 23 Gashyantare 2020.

Icyumweru cya mbere cy’umwiherero abakobwa bazakorera imikoro bazahabwa aho bazaba bari hose, hanyuma berekeze aho bazahurira tariki 9 Gashyantare 2020.

Mu buryo bwo gutora hifashishijwe internet, abakurikirana Miss Rwanda bazatorera kuri IGIHE.COM mu gihe abazatora kuri telefoni bazifashisha nimero 1525, wanditse ubutumwa bugufi bugizwe na Miss ugasiga akanya nimero y’uwo utoye ukohereza.

Abakobwa babiri bazagira amajwi menshi bazahita bakomeza mu mwiherero. Abo amajwi yabo azabarwa ku buryo bukurikira; SMS 60%, website 20% n’uburyo abantu bazashyigikira umukobwa 20%.

Byitezwe ko amatora agomba gutangira guhera kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020 saa sita z’amanywa.

Abakobwa bibukijwe ko tariki 1 Gashyantare 2020 hazabaho Pre-selection iteganyijwe kubera i Gikondo muri Expo Ground.

Kwinjira mu birori byo gutoranya abazajya mu mwiherero, itike izaba igura 3000 Frw na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe abazagura amatike mbere hifashishijwe MTN bazagabanyirizwa igiciro.

Dore nimero abakobwa bazatorerwaho:

1. Akaliza Hope

2. Gaju Evelyne

3. Igihozo Diane

4. Imanishimwe Hope Joy

5. Ineza Charlène

6. Ingabire Denise

7. Ingabire Diane

8. Ingabire Gaudence

9. Ingabire Jolie Ange

10. Ingabire Rehema

11. Irasubiza Alliance

12. Nishimwe Divine

13. Ishimwe Belise

14. Kamikazi Celia

15. Kamikazi Rurangirwa Nadine

16. Kansime Deborah

17. Kirezi Rutaremara Brune

18. Marebe Benitha

19. Mpinganzima Josephine

20. Mukabashambo Phionnah

21. Mukangwije Rosine

22. Mumporeze Josiane

23. Munezero Grace

24. Murangamirwa Ange

25. Murerwa Blandine

26. Musana Teta Hense

27. Mutegwantebe Chanice

28. Mutesi Denyse

29. Niheza Deborah

30. Nikuze Icyeza Aline

31. Nishimwe Naomie

32. Numukobwa Dalillah

33. Nyinawumuntu Rwiririza Delice

34. Teta Mauren

35. Teta Ndenga Nicole

36. Tumuhorane Blaise

37. Tuza Prime Rose

38. Umubyeyi Natacha

39. Umuhoza Doreen

40. Umulisa Rosemary

41. Umumararungu Ange Aline

42. Umuratwa Anitha

43. Umutesi Denise

44. Umutesi Nadège

45. Umutoniwase Nadia

46. Umwaliwase Claudette

47. Umwiza Phionah

48. Urujeni Melissa

49. Utamuliza Ella

50. Uwamahoro Phoebe

51. Uwase Aisha

52. Uwimana Joyeuse

53. Uwimpaye Marlène

54. Wihogora Phionnah

-  Indi nkuru wasoma: Uburanga bw’abakobwa 54 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020

Abakobwa bari bitabiriye umuhango wo gutombora nimero bazatorerwaho
Uko ari 54 bose bari bitabiriye uyu muhango
Miss Nimwiza Meghan, Ishimwe Dieudonnne n'uwari uhagarariye MTN Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza