Umushinga wo kongera ibiti mu Rwanda, Mutesi asanga wafasha mu kongera ubwiza bw’igihugu, kubungabunga ibinyabuzima byanafasha no gutanga akazi mu rubyiruko.
Ibi Mutesi yabivuze mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yakomoje ku mushinga ‘Igiti project’ yiteguye gushyira mu ngiro natorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka.
Ati “Ndamutse negukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, Abanyarwanda banyitegeho byinshi nzakora mbinyujije mu ‘Igiti Project’, umushinga ugamije guteza imbere igiti mu rwego rwo kongera ubwiza bw’igihugu no kubungabunga ibinyabuzima.”
Mutesi avuga ko uretse izi nyungu zirimo no kurimbisha igihugu, uyu mushinga we uzatanga akazi ku rubyiruko.
Mutesi winjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda arangije amashuri yisumbuye, yize ibijyanye n’Icungamutungo.
Mutesi Doreen ufite nimero 20 nk’umubare bamutoreraho, uburyo bwo kumushyigikira ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ‘sms’ ukandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika 5 ukohereza kuri 1525.
Usibye ubu buryo, ushobora no kumushyigikira binyuze kuri IGIHE, ufungura aho gutorera ukareba ku rutonde rw’abari guhatana ukamuha ijwi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!