Miss Rwanda 2020: Ibyo abakobwa bazakumbura mu mwiherero n’umushinga wa buri wese (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Gashyantare 2020 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 19 bari kurangiza umwiherero wa Miss Rwanda 2020 mu gihe bitegura umunsi wa nyuma w’irushanwa uzatanga Nyampinga w’u Rwanda wa 2020.

Aba bakobwa babaye 19 nyuma y’uko mugenzi wabo Ingabire Jolie Ange atabashije gukomeza cyane ko yasezeye kubera uburwayi bwamutunguye bugatuma atabasha gukomeza irushanwa.

Aba bakobwa uko ari 19 bose twabasuye mu mwiherero tuganira ku bintu binyuranye birimo uko bari babayeho mu mwiherero, ibyo bazawukumburamo n’incamake ku mishinga yabo.

Mu biganiro n’aba bakobwa bose bahuriza ku kuba bazakumbura umwiherero wa Miss Rwanda kuko bari babanye neza, babayeho nk’umuryango.

Akaliza Hope yagize ati “Nzakumbura abakobwa tubana muri rusange, uko twasangiraga, uko twagendanaga mbega ni byinshi.”

Musana Teta Hense nawe uri mu bahatana muri Miss Rwanda 2020 yavuze ko azakumbura bagenzi be, ibiganiro bahabwaga n’ibindi.

Ati “Nzakumbura aba bakobwa twabanye, buri wese afite umwihariko we. Nzakumbura ibiganiro byari byiza. Kubona amahirwe yo kubona abayobozi batuganiriza nzabikumbura.”

Nishimwe Naomie na we yagize ati “Ikintu nzakumbura ni ugusangira nijoro n’abandi bakobwa ubundi tukaza kumva gahunda z’undi munsi turi kuririmba nzabikumbura cyane.”

Imishinga yabo

Ikirezi Rutaremara Brune yavuze ko afite umushinga wo gufasha abanyarwanda bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ingabire Rehma we afite umushinga wo guteza imbere imibereho ya mwarimu.

Teta Ndenga Nicole yavuze ko afite umushinga wo gukangurira abanyarwanda n’urubyiruko guhinga ibiti by’imbuto. Akaliza Hope we yavuze ko umushinga we ushingiye ku gukangurira abana b’abakobwa kwitabira kwiga ubukerarugendo.

Mutesi Denise afite umushinga wo kugabanya umubare w’abantu badafite akazi mu gihugu cy’u Rwanda. Umutesi Denise umushinga we ni uguteza imbere uburenganzira bw’abaguzi.

Mutegwantebe Chanice afite umushinga wo guhuriza hamwe abantu batishoboye basabiriza ku mihanda mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Nishimwe Naomie afite umushinga wo kurwanya ubwigunge mu rubyiruko. Musana Teta Hense we umushinga we ni ukurwanya kanseri mu Rwanda.

Umuratwa Anitha umushinga we ni ugufasha abana kubyaza impano zabo umusaruro cyane cyane siporo. Marebe Benitha umushinga afite umushinga wo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rufite ubumuga.

Irasubiza Alliance umushinga we ni ukurwanya inda z’imburagihe mu bana bakiri bato bari munsi y’imyaka 18.

Ingabire Diane afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko. Uwase Aisha we afite umushinga wo gukangurira abahuye n’ihohoterwa kutariceceka.

Mukangwije Rosine afite umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu kwikorera.

Nyinawumuntu Delice we afite umushinga wo gushishikariza abana b’abakobwa kwiga siyansi n’ikoranabuhanga. Ingabire Gaudance afite umushinga wo gushishikariza urubyiriko kwitabira ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu mu gihe Umwiza Phionah afite umusinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18.

Kamikazi Rurangirwa Nadege we afite umushinga wo kwita kubana bafite indwara izwi nka “Down Syndrome” no guhugura imiryango yabo uburyo babitaho. Ni indwara ifata umwana ukiri mu nda ya nyina. Ishobora gutuma umwana avuka hari uduce tw’umubiri tumwe na tumwe abuze cyangwa se mu mutwe he hadakora nk’ibisanzwe.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 riri kugana ku musozo abakobwa bahatanira ikamba bari mu mwiherero mbere y’amasaha make ngo hamenyekane uzegukana ikamba.

Aba bakobwa bari mu mwiherero bamaze kuvamo umwe cyane ko ubu basigaye ari 19 nyuma y’uko Ingabire Jolie Ange asezeye mu irushanwa kubera uburwayi.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 uzasimbura Nimwiza Meghan ufite irya 2019, azamenyekana mu birori biteganyijwe kubera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2020.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yashyizwe ku isoko; abayashaka bashobora kuyagura bifashishije Mobile Money (*182*8*1*333111#), Ecobank cyangwa bakayasanga kuri Camellia KBC, Keza Saloon no kuri Smart Design.

Abakobwa mu mwiherero bakora siporo n'ibindi bikorwa bitandukanye, icyakora kuzindukira muri siporo ngo ni bimwe mu byabagoye kwakira
Aba bakobwa ngo bari bamaze gukora umuryango hagati yabo ku buryo bazakumburana
Kuba kure y'imiryango yabo ni kimwe mu byagoye aba bakobwa mu mwiherero
Ibiganiro bagiriye mu mwiherero ni kimwe mu byo bishimira
Siporo yo mu mwiherero benshi ntibazayibagirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza