Ibi Nimwiza Meghan yabivugiye kuri Televiziyo Rwanda mu makuru yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019.
Nimwiza yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 aribwo yerekeza mu Bwongereza aho yitabira Miss World 2019.
Abakobwa bose bifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bazatangira kwiyandikisha ku wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo 2019.
Aha yaboneyeho guhamagarira abakobwa kuziyandikisha mu ntara zose bashaka nkuko bizaba biri ku rubuga rwa Miss Rwanda.
Avuga ku byo kujya muri Miss World, Nimwiza Meghan yavuze ko yiteguye neza cyane.
Yavuze ko hari uruhare runini Abanyarwanda bagomba kugira rwo kumuha amajwi no kumutora ngo abashe gutsinda.
Nimwiza Meghan yatsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2019, akaba yararibonye asimbuye Miss Iradukunda Liliane wari urifte mu 2018.
Umukobwa w’uburanga uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nimwiza Meghan urifite kuva ku wa 26 Mutarama 2019 azamenyekana muri Gashyantare 2020.



















TANGA IGITEKEREZO