Ku isaha ya Saa munani n’iminota 20 nibwo kuri Gorillas Lake Kivu Hotel hatangiye igikorwa cyo gusuzuma niba abakobwa bitabiriye bujuje ibisabwa. Mu bakobwa batandatu bari biyandikishije, batanu nibo bari bujuje ibisabwa.

Nyuma, ku isaha ya saa cyenda.nibwo abakobwa uko ari batanu batangiye gutambagira no kwiyereka abakemurampaka Mike Karangwa, Eminente, na Miss Carine Rusaro Utamuriza aho babajijwe ibibazo bitandukanye.

Abakobwa batowe kuzahagararira Intara y'u Burasirazuba muri Miss Rwanda 2016 ni Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha, na Mutesi Jolly.

Hapimwe niba abakobwa bujuje ibisabwa
Hapimwe niba abakobwa bujuje ibisabwa
Miss Joannah yari yaje kwihera ijisho
Miss Joannah yari yaje kwihera ijisho
Umutoni Balbine yagarutse kugerageza amahirwe
Umutoni Balbine yagarutse kugerageza amahirwe
Abakobwa batanu nibo bahatanaga
Abakobwa batanu nibo bahatanaga
Abakemurampaka Miss Carine na Mike Karangwa
Abakemurampaka Miss Carine na Mike Karangwa
Abakobwa batambagira imbere y'abakemurampaka
Abakobwa batambagira imbere y'abakemurampaka
Abaterankunga b'iri rushanwa babikurikiraniye hafi
Abaterankunga b'iri rushanwa babikurikiraniye hafi
Louis De Monfort Mujyambere, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque yari yaje gukurikirana iri rushanwa
Louis De Monfort Mujyambere, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque yari yaje gukurikirana iri rushanwa
Mutesi Jolly, Umutoni Balbine, na Umuhumuriza Usanase Samantha
Mutesi Jolly, Umutoni Balbine, na Umuhumuriza Usanase Samantha

Ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo hazamenyekana umukobwa uzahabwa ikamba rya ‘Miss Rwanda 2016’ mu birori bizabera muri Camp Kigali aho azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift.