00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Rwanda 2009-2020: Abakobwa 57 bamaze gutsindira amakamba 70 muri Miss Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Werurwe 2021 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Imyaka 12 irashize irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ribaye bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Iry’uyu mwaka rizatanga umukobwa wa 10 uzaba wegukanye ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, umuco n’Uburanga.

Igihe iri rushanwa ryatangiriye mu Rwanda ntigikunze kuvugwaho rumwe, amateka yaryo aravuguruzanya umunsi ku wundi.

Inzego za Leta zirifite mu nshingano zimaze igihe kitari gito zitangaje ko zigiye gutangira gukora ubushakashatsi kuri iri rushanwa ariko nta byabuvuyemo biratangazwa.

Miss Rwanda mu mateka

Biragoye kubona amateka arambuye ku irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko atigezwe abikwa uretse ibigenda bivugwa n’abantu.

Ibi bituma haboneka amakuru atandukanye, abusanya ku intangiroro n’inkomoko y’amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Benshi bakibaza niba ari umuco muhahano cyangwa byarahozeho na kera.

Ba nyampinga babiri batowe n’Abadage mu 1910

Umusizi akaba n’Umwanditsi w’ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean De Dieu, mu gitabo cye yise ‘Imizi y’u Rwanda’ yashyize ahagaragara mu 2013, yagaragaje ko Abakoloni b’Abadage ari bo batoye bwa mbere abakobwa b’abanyarwandakazi barusha abandi ubwiza mu 1910.

Nta mazina y’aba bakobwa cyangwa se andi makuru atomoye Nsanzabera atanga, gusa agaragaza ifoto iriho abakobwa babiri batowe nk’abarusha abandi uburanga.

Nyampinga wo mu 1991

Muri Werurwe 2017, IGIHE yanditse inkuru ku mukobwa witwaga Nubuhoro Jeanne wavukaga i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

Musaza we witwa Mudahunga Jean Marie, yahamije ko mushiki we yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991 mu birori byabereye kuri Hoteli Meridien ubu isigaye yitwa Marasa Umubano.

Icyo gihe Nubuhoro Jeanne atorwa yigaga muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil Byumba.

Nubuhoro Jeanne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga w’u Burundi mu 1992 ubwo yari mu buhingiro atorwa mu bisonga.

Uwera Dalila mu 1994

Amakuru ya Nubuhoro Jeanne yamenyekanye nyuma y’igihe kinini abantu benshi bazi ko Uwera Dalila ari we wabaye Nyampinga wa mbere w’u Rwanda.

Uyu mukobwa yatowe mu Ukuboza 1993 ariko agomba kwitwa Nyampinga w’u Rwanda mu 1994. Mu biganiro yagiye akora mu itangazamakuru yavuze ko ari we watowe nka Nyampinga w’u Rwanda ku nshuro ya mbere.

Uwera yahembwe amafaranga ibihumbi 50 Frw, imyambaro, amasabune n’ibindi byari byatanzwe n’abaterankunga.

Umushyushyarugamba Lion Imanzi avuga ko Uwera Dalila atari we wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere kuko hari undi wari waratowe mu 1992 n’ubwo atibuka amazina ye.

Uyu mugabo wayoboye ibi birori byo mu 1993 yavuze ko ibihembo byari byemejwe bitatanzwe. Ati “Byagenze neza ariko birangiye ibihembo bemereye abakobwa ntabyo babonye abantu benshi bumva ko icyo gikorwa bakizinutswe.”

Miss Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byafashe imyaka 15 kugira ngo hatekerezwe uko aya marushanwa yakongera kubaho.

Ni irushanwa ryasubukuranywe ibibazo kuko nyuma ya 2009 rikozwe bwa mbere, ryongeye gutegurwa mu 2012 rimaze imyaka itatu ritaba kubera impamvu zitandukanye zirimo no kubura ubushobozi bwo kuritegura.

Mu 2012 rimaze kuba nabwo byasabye ko ryongera gusibira ryongera gutegurwa mu 2014 ubwo Rwanda Inspiration Back Up yari imaze guhabwa uburenganzira bwo kuritegura.

Kuva mu 2014, Miss Rwanda yatangiye kuba ngarukamwaka. Imyaka igiye kuba irindwi riba ridasiba.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makamba yagiye atangwa muri iri rushanwa kuva mu 2009 kugeza mu 2020 ubwo hatorwaga Miss Nishimwe Naomie nka Nyampinga w’u Rwanda.

Kuva mu 2009 ubwo ryongeraga kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irushanwa rya Miss Rwanda rimaze gutangwamo amakamba 70 ku bakobwa 57.

Muri aya makamba harimo aya ba Nyampinga, Ibisonga n’andi bambika abakobwa muri iri rushanwa.

Intara y’Amajyaruguru ifite abakobwa begukanye amakamba 10 niyo ibitse make mu gihe Intara y’Iburasirazuba ifite abegukanye 18 ariyo ifite menshi.

Intara y’Amajyepfo, Iburengerazuba n’Umujyi wa Kigali banganya amakamba 14.

Uko abakobwa bagiye begukana amakamba kuva mu 2009 kugeza ubuheruka mu 2020:

Miss Rwanda 2009

Nyampinga yabaye Bahati Grace wari wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo, akaba yaranegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenique)

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda yabaye Carine Utamuliza Rusaro wari wiyamamarije mu ntara y’Amajyepfo

Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda yabaye Winnie Ngamije wari wiyamamarije mu mujyi wa Kigali, anegukana iry’umukobwa wari ukunzwe cyane (Miss Popularity)

Nyampinga wabaniye neza bagenzi be muri icyo gihe (Miss Congeniality) yabaye Winnie Uwanyuze wari wiyamamarije mu ntara y’Iburasirazuba

Miss Rwanda 2012

Nyampinga yabaye Aurore Umutesi Kayibanda wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo, uyu akaba yaranegukanye ikamba ry’umukobwa w’umuco

Igisonga cya mbere cyabaye Natacha Uwamahoro wari uhagarariye Intara y’Iburengerazuba

Igisonga cya kabiri cyabaye Ariane Murerwa wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo

Nyampinga wakunzwe cyane yabaye Liliane Mubera Umutesi wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba

Umukobwa wabanye neza n’abandi yabaye Ange Uwamahoro wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru

Umukobwa uberwa n’amafoto yaje kuba Fidelis Tega Karangwa wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba

Umukobwa wari ufite umushinga mwiza yabaye Giraso Joe Christa wari uhagarariye Umujyi wa Kigali

Miss Rwanda 2014

Akiwacu Colombe wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba yambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda yabaye Carmen Akineza wari wiyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali.

Marlène Umutoniwase wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyaruguru niwe wabaye Igisonga cya kabiri na Nyampinga w’umuco.

Yvonne Mukayuhi wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba yabaye umukobwa wakunzwe cyane, anambikwa ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto

Melissa Isimbi wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyaruguru yahawe ikamba rya Nyampinga wabanye n’abandi neza.

Miss Rwanda 2015

Nyampinga w’u Rwanda watowe, yabaye Kundwa Doriane wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyaruguru. Uyu yanabaye Nyampinga wakunzwe cyane

Igisonga cya mbere yabaye Vanessa Raissa Uwase wari wiyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali.

Igisonga cya kabiri yabaye Lynca Akacu wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba.

Fiona Mutoni Naringwa wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba yabaye Igisonga cya gatatu.

Igisonga cya Kane yabaye Balbine Mutoni wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba.

Umukobwa wabaniye abandi neza yabaye Darlene Gasana wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba.

Nyampinga uberwa n’amafoto yabaye Sabrina Kalisi Ihozo wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba.

Nyampinga w’Umuco yabaye Joannah Keza Bagwire wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyepfo.

Miss Rwanda 2016

Nyampinga watowe ni Jolly Mutesi wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba

Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda yabaye Peace Ndaruhutse Kwizera wari wiyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali, wanabaye Nyampinga uberwa n’amafoto

Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2016 yabaye Vanessa Mpogazi wari wiyamamaje guhagararira Umujyi wa Kigali

Igisonga cya gatatu yabaye Marie d’Amour Uwase Rangira wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba

Igisonga cya kane yabaye Sharifa Umuhoza wari uhagarariye Intara y’Amajyaruguru, uyu yanabaye Nyampinga wari ukunzwe cyane.

Nyampinga wabaye neza n’abandi yabaye Ariane Uwimana wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba.

Jane Mutoni wari wiyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali yabaye Nyampinga w’Umuco.

Miss Rwanda 2017

Nyampinga w’u Rwanda yabaye Iradukunda Elsa wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba, yanatowe kandi nka Nyampinga wabaniye neza abandi

Igisonga cya mbere yabaye Shimwa Guelda wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba, yanatowe kandi nka Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage)

Igisonga cya kabiri yabaye Umutoniwase Linda wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba

Kalimpinya Queen wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo yabaye igisonga cya gatatu

Fanique Simbi Umuhoza wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba yabaye igisonga cya kane

Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic) yabaye Nadia Umutesi wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) yabaye Uwase Hirwa Honorine wari uhagarariye Intara y’Iburengerazuba

Miss Rwanda 2018

Ikamba rya Miss Rwanda 2018 ryegukanywe na Iradukunda Liliane wari wiyamamarije Iburengerazuba, uyu yanahawe iry’umukobwa uberwa n’amafoto

Igisonga cya mbere yabaye Shanittah Umunyana wari waiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo

Igisonga cya kabiri yabaye Natasha ursule Irebe wari wiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru

Liliane Uwase Ndahiro wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo yatowe nk’umukobwa wabaniye abandi neza

Anastasie Umutoniwase wari wiyamamarije mu Intara y’Amajyepfo yahawe ikamba ry’umukobwa ukunzwe

Lydia Dushimimana wiyamamarije mu Intara y’Amajyepfo yatowe nka Nyampinga w’Umuco

Miss Rwanda 2019

Nyampinga w’u Rwanda watowe ni Nimwiza Meghan wari wiyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali

Igisonga cya mbere yabaye Uwihirwe Yasipi Casmir wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburasirazuba

Igisonga cya kabiri yabaye Uwase Sangwa Odile wari wiyamamarije guhagararira Umujyi wa Kigali

Mwiseneza Josiane wari wiyamamarije guhagararira Intara y’Iburengerazuba yatowe nka Nyampinga ukunzwe cyane

Tuyishimie Cyiza Vanessa wiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo yatowe nk’uwabaniye neza bagenzi be

Ricca Michealla Kabahenda wiyamamarije guhagararira Intara y’Amajyaruguru yahawe ikamba rya Nyampinga w’Umuco

Muyango Claudine wari wiyamamarije mu Intara y’Amajyepfo yatowe nk’umukobwa uberwa n’amafoto

Miss Rwanda 2020

Umwaka ushize Nishimwe Naomie wari wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, anegukana iry’umukobwa uberwa n’amafoto

Igisonga cya mbere yabaye Umwiza Phionah wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba

Igisonga cya kabiri yabaye Umutesi Denise wari uhagarariye Iburasirazuba

Irasubiza Alliance wari uhagarariye Umujyi wa Kigali yatowe nka Nyampinga ukunzwe cyane

Nyampinga watowe nk’uwabaniye bagenzi be neza ni Ingabire Diane wiyamamarije mu Ntara y’Iburasirazuba

Nyampinga w’Umuco mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yabaye Nicole Teta Ndenga wiyamamarije mu Ntara y’Iburasirazuba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .