Miss Mwiseneza Josiane yahishuye byinshi ku rukundo rwe n’umusore uherutse kumwambika impeta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Kanama 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Ku wa 15 Kanama 2020, mu bitarangazamakuru bitandukanye mu Rwanda Mwiseneza Josiane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, akavugisha benshi ndetse akaza kwegukana ikamba rya Miss Populality; yagarutsweho nyuma y’uko yari yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bamaze igihe bakundana.

Ni inkuru yatunguye benshi bakurikirana imyidagaduro kuko ntabwo umukunzi wa Mwiseneza yari asanzwe azwi, keretse mu nshuti ze kandi nabwo z’akadasohoka, kuko na nke zari zibizi zari zarasabwe kuryumaho.

Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu mukobwa, umukunzi we ndetse no mu nshuti n’imiryango yabo yombi, bakomye yombi bishimira ko umukobwa wabo agiye kuva mu rungano akarushinga.

Amafoto yagiye hanze icyo gihe agaragaza uyu mukobwa afite indabyo ndetse anambaye impeta ubona akanyamuneza ari kose.

Uyu musore wambitse impeta Mwiseneza Josiane ubundi yitwa Tuyishimire Christian. Ni umuhanzi w’imideli.

Mwiseneza yabwiye IGIHE ko bamenyanye ubwo uyu musore yamwitabazaga mu bikorwa bye by’ubucuruzi, nyuma ibyari ugufashanya mu kazi bikaza kuvamo ubushuti bukomeye bwavuyemo urukundo.

Ati “Twamenyanye ashaka ko mufasha mu bushabitsi bwe. Umutima wanjye wamwiyumvishemo, numva ndamukunze cyane, kandi nawe mbona atangiye kunyereka ibimenyetso byinshi by’urukundo, binyereka ko tuzahuza mu buzima. Tumaranye igihe kinini ntabasha kuvuga ngo kingana gutya ariko turaziranye mu buryo bushoboka bwose.”

Yavuze ko kimwe mu byo yakundiye uyu musore ari uko akunda gusenga. Ati “Ni Umukirisitu w’umwimerere kandi arankunda. Umwihariko we ni uko ari inyangamugayo, mbimuziho kandi n’abamuzi bose babihamya.”

Yavuze ko bataramenya neza igihe bazakorera ubukwe ariko yemeza ko atari kera, gusa ngo we n’umukunzi we baracyabiganiraho.

Ngo imiryango yabo yari isanzwe iziranye ku buryo nta n’umwe watunguwe no kubona uyu musore amwambika impeta, ati “Iwacu bari basanzwe bazi umukunzi wanjye cyane, kuko tumaze igihe mu rukundo, ikindi kandi bakuru banjye na basaza banjye nibo bamufashije kuntungura, urumva ko bamuzi cyane.”

Yavuze ko yifuza kuzabyara abana benshi bashoboka bazaba bajyanye n’ubushobozi bwe n’umukunzi we. Uyu mukobwa unasanzwe yiga muri kaminuza avuga naramuka arushinze akiri mu ishuri bitazatuma arivamo, ati ‘igihe tugezemo kitwemerera gukora ibintu byinshi mu gihe gito’.

Mwiseneza abajijwe amagambo akunda kubwira uyu musore yagize ati “Nkunda kumubwira ko nashimishijwe n’uko ababyeyi banjye bamwishimiye. We akunda kumbwira ngo “Mon amour” [Rukundo rwanjye].”

Mwiseneza ukomoka mu Karere ka Karongi, yamenyekanye cyane ubwo yahataniraga itike yo guhagararira Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019.

Abanyamakuru babonye umukobwa utandukanye n’abanyamujyi bari bitabiriye iri jonjora, baramwanjama, binatuma aza kuba icyamamare. Yanakunzwe na benshi bituma yegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane mu mwaka wa 2019.

Umukunzi wa Mwiseneza akimara kumwambika impeta barahoberanye biratinda
Mwiseneza n'umukunzi we bamaranye igihe, atifuza gutangaza uko kingana
Mwiseneza yamaze kubona uwo umutima we wishimira
Umugore wa Mike Karangwa ari mu bari bitabiriye ibirori byo kwambikwa impeta y'urukundo bya Mwiseneza
Urukundo ruraryoshye kuri aba bombi...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .