Jolly yabihamirije mu kiganiro yagiranye na B&B cyo ku wa 8 Mata 2026.
Ati “Nubwo hari abayapfobya, ariko natwe ntitwahangana na bo tutayazi. Urubyiruko mbere na mbere rwihugure mu kumenya amateka y’igihugu cyacu mu gusobanukirwa [ngo] ese Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ite? Ingaruka zayo ni izihe…?”
Aha yakomeje yibutsa abantu ko gihita kiba igihe cyiza cyo kwamagana abapfobya aya mateka u Rwanda rwanyuzemo kandi ko bitari inshingano za Leta gusa.
Ati “Iyo umaze kumenya amakuru, ni wa mwanya mwiza wo kugira ngo duhangane n’abayipfobya. Bityo, ugahangana n’abayipfobya ufite icyo ubabwira kuko ntawutanga icyo adafite. Ntabwo ari iby’abanyapolitiki, ntabwo ari ibya Leta gusa. Tugahangana n’abayipfobya tubasobanurira ibyo ari byo kugira ngo basobanukirwe n’ubwo baba bigiza nkana”.
Jolly yanasabye abantu kwifashisha internet nk’uburyo bugezweho kugira ngo n’abatabisobanukiwe babimenye kuko hari amakuru menshi yemerwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.



Ibitekerezo 0