Ni mu birori byabereye mu butayu bwa Palm Springs buherereye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026.
Nyina Tish Cyrus, Se, Billy Ray Cyrus, umuvandimwe we Noah Cyrus, n’abandi bafitanye isano n’ubushuti bari bitabiriye ibi birori bye.
Miley na Maxx, usanzwe ari umunyamuziki, bari babanje kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi, mu ijoro ryabanjirije umunsi w’ubu bukwe bwari bwagizwe ibanga.
Ni nyuma yo kwambikaniye impeta z’urukundo mu Buyapani, umwaka ushize. Urukundo rwa Miley na Maxx rwatangiye mu 2021.
Nubwo ari ubwa mbere Maxx akoze ubukwe, ni ku nshuro ya kabiri Miley Cyrus we abukoze. Yashyingiranywe n’umukinnyi wa filime Liam Hemsworth, mu 2018, batandukana nta n’umwaka ushize.






Ibitekerezo 0