Mico yakoze indirimbo yakuye ku mukobwa watendetse abahungu babiri bakabimenya ku isabukuru ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Mico The Best yasohoye indirimbo yakuye ku nkuru mpano y’inshuti ye y’umuhungu wamubwiye uburyo yashutswe n’umukobwa akibeshya ko bakundana agatungurwa n’uko ku isabukuru ye yajyanye impano akahahurira n’undi musore nawe yatendekaga yamuzaniye indi.

Iyi ndirimbo ya Mico yayise ‘Twembi’ yishyira mu mwanya w’uyu musore uba waratendetswe n’umukobwa wakunze abahungu akananirwa guhitamo umwe bakundana.

Mico hari aho agira ati “Njye nawe twahuye bisanzwe, nananiwe gutera intambwe ngo nirengagize uko nakubonye, burya umutima wagukunze uwubonana ibimenyetso, wenda nawe ntiwari uziko bizagorana guhitamo[…] nagukunze ntazi ko ufite undi gusa nawe ntiwamunyeretse, sinakurenganya ku bw’intege nke kuko nziko nanjye byambaho.”

“Ese yaraguhemukiye nyuma agusaba imbabazi? Cyangwa wanyemereye uzi ko atazagaruka, aragukunda nanjye ndagukunda, aragutonesha, njye nkagutetesha. Wadusajije twembi, dukiranure twembi.”

Mu kiganiro Mico The Best yahaye IGIHE yavuze ko igitekerezo cy’iyi nkuru cyaturutse ku musore w’inshuti ye wamubwiye ibyamubayeho.

Ati “Ni inkuru mpamo y’umusore w’inshuti yanjye wambwiye ukuntu yakunze umukobwa undi akamwemerera ko bakundana kandi afite undi, akaza kubitahura ubwo yamushyiraga impano yagize isabukuru akahahurira n’undi musore nawe ukundana n’uwo mukobwa.”

Muri make iyi ndirimbo ivuga ku mukobwa ufite abasore babiri bamukunda nawe akunda ariko yarabuze amahitamo y’umwe akomezanya nawe mu rugendo rw’urukundo rwe.

Iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats mu buryo bw’amajwi naho amashusho yakozwe na Bernard.

Reba Twembi ya Mico

Mico The Best ari mu bahanzi bahora bahagaze neza muri Afrobeat mu Rwanda
Mico The Best yakoze indirimbo ku gitekerezo yakuye ku musore w'inshuti ye utendekwa n'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .