Mico The Best yabonye igihembo cya mbere mu muziki! Urutonde rw’abegukanye Kiss Summer Awards 2020

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nzeri 2020 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, abahanzi barushije abandi gukora neza mu mpeshyi y’uyu mwaka bashimiwe na Radio Kiss Fm, mu bihembo byiswe Kiss Summer Awards 2020, byatangwaga ku nshuro yabyo ya gatatu.

Ibi bihembo byatangiwe mu kiganiro cyihariye cyabereye kuri Kiss Fm guhera saa kumi z’umugoroba.

Muri uyu mwaka icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo ’Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie, ’Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ’Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, ’Igare’ ya Mico The Best na ’Saa Moya’ ya Bruce Melodie.

Igare ya Mico The Best niyo yahembwe nk’indirimbo yakunzwe mu gihe cy’impeshyi. Cyari igihembo cya mbere kuri uyu muhanzi umaze igihe mu muziki kuko nta kindi icyo aricyo cyose yigeze yegukana.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi cyarimo B-Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda. Iki gihembo cyegukanywe na Kevin Kade. Uyu musore mushya mu muziki utaranarangiza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, abarizwa muri Incredible Record ya Bagenzi Bernard.

Abahanzi bahataniraga igihembo cy’uwigaragaje mu mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James. Hatsinze Bruce Melodie nubundi wisubizaga igihembo yegukanye umwaka ushize.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi hari harimo Madebeat, Knoxbeat, Element na Clement. Madebeat ni we wongeye kwisubiza iki igihembo yari yaregukanye umwaka ushize.

Mu itangwa ry’ibi bihembo, hongewemo icyiciro cya Lifetime Achievement Award cyahawe umuntu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda. Iki gihembo cyashyikirijwe DJ Bob. Uyu mugabo azwi nk’uwakwirakwije umuziki w’abahanzi nyarwanda mu bawukunda, mu gihe ikoranabuhanga ryari ritaratera imbere.

Iki gihe yakoraga ama CD y’umuziki akayagurisha abakunzi b’umuziki, benshi mu bahanzi babaga bifuza ko abafasha kumenyekanisha indirimbo zabo.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka. Bitandukanye n’imyaka yabanje, uyu mwaka Skol Rwanda yari umuterankunga mukuru w’ibi bihembo.

Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeat atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije umujyi kurusha abandi.

Isheja Sandrine, umunyamakuru wa Kiss FM ni uku yaserutse yambaye
Antoinette Niyongira yari yaberewe ubwo yinjiraga mu nyubako ikoreramo KISS FM mu kiganiro cyatangiwemo ibi bihembo
Antoinette Niyongira mu kiganiro cyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards
Uncle Austin, umunyamakuru wa Kiss FM akaba n'umuhanzi, yaje yambaye byiyubashye mu bihembo bya Kiss Summer Awards
Cyuzuzo ni umwe mu banyamakuru bakunzwe ba Kiss FM
Cyuzuzo uheritse kwizihiza isabukuru, ni umwe mu bakoze ikiganiro cyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards
Umunyarwenya akaba n'Umunyamakuru, Nkusi Arthur, yari afite akanyamuneza ku maso
Urwenya rwari rwose muri studio za KISS FM kubera Nkusi Arthur
Keza Joannah ni uku yahingutse ku kazi
Bagwire Keza Joannah umunyamakuru wa KISS FM yigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015
Miss Nishimwe Naomie yari yatumiwe ngo ashyikirize igihembo umwe mu batsinze
Kevin Kade, umuhanzi ubirimo neza muri iyi minsi yageze kuri Kiss FM yahimbawe
Kevin Kade nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye nk'umuhanzi ukizamuka witwaye neza, yashimiye ubuyobozi bwa KISS FM asaba abanyarwanda gukomeza kumuba hafi
Madebeat ahingutse kuri KISS FM agiye gufata igihembo cye
Madebeat, Producer umaze kubaka izina mu Rwanda yisubije igihembo yari yaregukanye n'umwaka ushize
Dj Bob yahawe igihembo cya Lifetime Achievement Award
Bruce Melodie uri kubica bigacika mu ndirimbo zimaze iminsi zigezwe mu rwanda ni uku yaserutse yambaye
Bruce Melodie yabanje kuganira n'abanyamakuru kuri KISS FM
Bruce Melodie amaze gushyikirizwa igihembo na Antoinette Niyongira, ibyishimo byari byose
Mico The Best wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka Igare ni uku yari yambaye ubwo yajyaga gufata igihembo cye
Igare ya Mico The Best niyo yegukanye igihembo cya Kiss Summer Awards 2020
Byari ibyishimo kuri Mico The Best wari wegukanye igihembo cye cya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .